00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Barinubira ingurane bahabwa ku butaka

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 17 December 2013 saa 02:16
Yasuwe :

Abaturage bo mu mirenge ya Kanzenze na Nyakiliba yo mu Karere ka Rubavu, baratabariza ingurane y’intica ntikize bahabwa ku butaka bwo mu misozi bakuwemo badasobanuriwe niba ibiciro basanzwe bazi ko bitangwa byahindutse.
Abaturage bakeka ko komisiyo ishinzwe gutanga ingurane yaba yitangira amafaranga uko yishakiye, kuko ibiciro bamenyereye byahindutse mu buryo batazi.
Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanzenze waganiriye na IGIHE, avuga ko bagiye bahabwa amafaranga y’u Rwanda 185 kuri (…)

Abaturage bo mu mirenge ya Kanzenze na Nyakiliba yo mu Karere ka Rubavu, baratabariza ingurane y’intica ntikize bahabwa ku butaka bwo mu misozi bakuwemo badasobanuriwe niba ibiciro basanzwe bazi ko bitangwa byahindutse.

Abaturage bakeka ko komisiyo ishinzwe gutanga ingurane yaba yitangira amafaranga uko yishakiye, kuko ibiciro bamenyereye byahindutse mu buryo batazi.

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanzenze waganiriye na IGIHE, avuga ko bagiye bahabwa amafaranga y’u Rwanda 185 kuri metero kare (m2) mu gihe bo bari basanzwe bazi ko yishyurwa amafaranga 400. Ku biti biri kuri ubu butaka bagiye bahabwa amafaranga 875 ku giti kimwe, mu gihe bari biteze guhabwa ibihumbi bitatu.

Yagize ati “Ntibigeze badusobanurira mbere uko ibintu bihagaze kandi ntibemera ko tunababaza. Sinzi niba ari impozamanrira bari kuduha cyangwa ingurane, kuko ahantu naguze amafaranga asaga ibihumbi 500 bampaye 50 gusa.”

Aba baturage kimwe n’abo mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, bararira bibaza niba batarimo guhohoterwa na komisiyo itanga aya mafaranga.

Abaturage ntibumva impamvu bahabwa make kandi atari yo bari biteze

Kagabo Antoine, umwe muri komisiyo igutanga ingurane muri iyo mirenge itatu, yabwiye IGIHE ko hari amabwiriza yasohotse mu Igazeti ya Leta yerekeye iby’ingurane z’ubutaka barimo kugenderaho. Kagabo yongeyeho ko ibiciro by’ingurane bigenda bihinduka bitewe n’aho ubutaka buri habuhesha agaciro runaka. Ati “ ibikorwa turimo byateguwe na Minisiteri y’Umutungo Kamere, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu na Minisiteri y’Ubuhinzi. Twebwe turagendera ku mabwiriza duhawe ntabwo ibiciro tubaha tuba twabyihimbiye kuko bihinduka bitewe n’aho tugeze.”

Kagabo avuga ko nta bindi bisobanuro bahereza abaturage birenze kubabwira ko hari amabwiriza ahari bagenderaho, kuko nko mu Murenge wa Nyakiliba buri muturage ari guhabwa 276 kuri m2 ajya kwikuba kabiri ayahawe abo mu Murenge wa Kanzenze.

Ubu butaka bwo muri iyi mirenge bwakuwemo abaturage kuko buri mu misozi ihanamye Leta itangira kuhahinga amashyamba yatangira amazi mu gihe cy’imvura.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .