Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, Tuyisenge Annonciata, yabwiye IGIHE ko uwo mukecuru wiyahuye yari atuye mu mudugudu wa Gihurizo, Akagari ka Rusongati, akaba yari afite umugabo ariko mu ijoro ryo kuwa Gatatu ntibari bararanye.
Yagize ati “Amakuru dufite ni uko yaraye mu nzu wenyine kuko umusaza yaraye mu nka, umuhungu we aje mu gitondo akomanze habura uwakingura nuko arikingurira asanga umukecuru ari mu mugozi. Ibindi ubu iperereza rirakomeje, umurambo wajyanywe ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma.”
Yakomje avuga ko mu gihe iperereza rikomeje, abaturage bavuga ko makimbirane yari azwi mu muryango w’uwo mukecuru.



















TANGA IGITEKEREZO