Bibaye nyuma y’icyumweru kimwe Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) busabye ko iri bagiro ridakwiye gutezwa cyamunara kubera uburiganya bwakoreshejwe n’abahoze ari abayobozi b’iyi koperative, busaba ko inzego z’ubutabera zabakurikirana.
Abafunzwe barimo ba rwiyemezamirimo bubatse iri bagiro na noteri w’Umurenge wa Rubavu wasinye inyandiko baregwamo.
Iyi nyandiko baregerwa ishingiye ku nama rusange yabaye mu 2015 ikemeza umwenda wa miliyoni 435 Frw KOADU ibereyemo sosiyete yubatse iri bagiro ariko ikaba yarabaye abanyamuryango badahari hanyuma bakabasinyira imikono.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yavuze ko iyi dosiye bayihaye ubushinjacyaha.
Ati “Iriya dosiye imaze iminsi twarayishyikirije ubushinjacyaha hashize igihe.”
Umuyobozi wa Koperative KOADU, Musabyimana Nyarubisi Bertin, yatangaje ko byari bikwiye ko aba bagabo batabwa muri yombi.
Ati “Ni byiza kuba bafashwe ariko n’abayobozi ba koperative bafatanyije na bo bakurikiranwe kandi tunasaba ko cyamunara yahagarikwa tukaburana mu mizi kuko harimo akarengane.’’
Byari biteganijwe ko iri bagiro ritezwa cyamunara tariki 25 Nyakanga 2019.



















TANGA IGITEKEREZO