Ahagana saa tatu z’ijoro ku wa 22 Nzeri 2021, nibwo aba baturage barashwe. Aho barasiwe haheruka guterwa n’abarwanyi ba FDLR basize barashe inka z’umuturage.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’iza gisirikare muri iki gitondo bwakoranye inama n’abaturage bubakangurira kwirinda guca mu mayira atemewe nijoro kuko bitiranwa n’abanzi b’igihugu.
Umuyobozi wa Diviziyo ya 3 y’ingabo z’u Rwanda, ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba Gen. Maj. Alex Kagame, yabwiye abaturage ba Bugeshi ko imipaka irinzwe neza kubera umwanzi uri muri Congo ariko umuntu wese uca mu nzira z’umwanzi bigorana kumumenya.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu Nzabonimpa Deogratias, yavuze ko bibabje kubona abaturage buri munsi bakangurirwa kubahiriza amategeko ariko hakabonekamo abayarengaho.
Ati “Birababaza kubona duhora tujya inama tuganira aho umuntu yaburira ubuzima ukabyumva ukavunira ibiti mu matwi; mu by’ukuri twagombye kuba tubona ko hadakinishwa cyane ko umwanzi ari zo nzira akunze kunyuramo. Igihugu kirahenze nta kitarakozwe kugira ngo umuturage yisanzure yubahirize n’amabwiriza arimo n’ubusugire bw’igihugu’’.
Abarashwe ni Twizerimana Aimé w’imyaka 24, Hategekimana Eric w’imyaka 21 na Mukeshimana Alliance w’imyaka 32.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!