Abacengezi bahagaritse bisi yari itwaye abakozi bagiye mu kazi, babasaba kwitandukanya bakurikije abahutu n’abatutsi, ariko abakozi barabyanga. Basabye Abahutu gusohoka muri bisi kugira ngo bice Abatutsi bonyine, nyamara abakozi bose bavugira rimwe bati “twese turi Abanyarwanda”.
Ni ku nshuro ya 21 imiryango y’abatikiriye muri iyi bisi ibibuka. Ni igikorwa cyabanjirijwe n’igitambo cya misa yo kubasabira cyabereye kuri Stella Maris, hanyuma basura i Nyamyumba aharasiwe iyo bisi.
Bakomereje ku rwibutso rushyinguwemo izo nzirakarengane, hashyirwa indabo mu rwego rwo kubibuka no kubasubiza agaciro bambuwe.
Umuhanzi Bahati Alphonse, umwe mu barokotse ubu bwicanyi watanze ubuhamya, yabwiye abari aho ko abari muri bisi bamaze kwanga kwitandukanya, abicanyi bahise basuka lisansi mu modoka barayitwika banarasamo amasasu.
Imiryango y’abishwe ishima Imana aho ibagejeje bakaba bameze neza, bagashima Bralirwa ku nkunga ibagenera.
Ingabire Munyakazi Florence wavutse umubyeyi we yaritabye Imana, avuga ko byari bigoranye ariko agashima Imana kuba ntacyo yifuza ngo akibure.
Ati “Ni ibintu bigoye kuko abana b’abakobwa baba bakundana na ba Papa babo, ni ibintu binkora ku mutima mu buzima bwa buri munsi ariko nizera ko hari umubyeyi usumba abandi babyeyi hari Imana, kuko ntacyo mbura’’.
Umuyobozi wa Koperative Girimpuhwe igizwe n’abapfakazi basizwe n’abapfuye, Rwabaganza Euphrasie, yashimye uruganda rwa Bralirwa inkunga bahawe asaba ko abana babo bajya bahabwa akazi.
Ati “Ntabwo byari byoroshye twasigaye hanze kuko badusize mu bukode muri ako gahinda isanduku y’ubwizigamire y’abakozi iratugoboka nuko dutangira kubona udufaranga”.
“Twishyize hamwe ubu turi koperative ifite ubuhinzi bw’imboga, Bralirwa ntacyo itaduhaye, yarihiye amashuri abana bacu ariko icyo tuyikeneyeho ni akazi k’abana bacu kuko baragatanga buri munsi nkanjye abana bose barangije kaminuza’’.
Rwabaganze yasabye ubutabera kugira ngo hamenyekane abakoze ubu bwicanyi banabihanirwe.
Ati “Abantu bacu bishwe n’abanyarwanda, imyaka 22 irashize hakaba nta n’umuntu uravuga ko yabikoze ngo asabe imbabazi nta n’iperereza ryakozwe ngo hamenyekane ababikoze’’.
Abacengezi bishe abakozi 39 ba Bralirwa n’abandi bantu babiri bari muri bisi bajya mu kazi.



















TANGA IGITEKEREZO