00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Bralirwa yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na

Maisha Patrick

Kuya 30 April 2013 saa 11:07
Yasuwe :

Ku nshuro ya 19 Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Uruganda rwa Bralirwa na rwo rwibutse abari abakozi barwo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango watangijwe n’urugendo rwekeza ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ahiciwe inzirakarengane z’Abatutsi banajugunywe muri icyo kiyaga.
Muri uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye bagarutse ahanini ku kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kabanda Innocent uhagarariye Ibuka mu karere ka Rubavu yavuze ko kuba (…)

Ku nshuro ya 19 Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Uruganda rwa Bralirwa na rwo rwibutse abari abakozi barwo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango watangijwe n’urugendo rwekeza ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ahiciwe inzirakarengane z’Abatutsi banajugunywe muri icyo kiyaga.

Muri uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye bagarutse ahanini ku kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kabanda Innocent uhagarariye Ibuka mu karere ka Rubavu yavuze ko kuba Leta yaratoranije insanganyamatsiko igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi duharanira kwigira”, yagombye kutubera umuyobora wo guharanira kwibeshaho ntawe duteze amaboko.”

Kabanda yashimiye uruganda rwa Bralirwa ku nkunga rudahwema gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko rwatanze inkunga zitandukanye harimo inkunga ya Miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda mu kubaka Urwibutso rwa Gisenyi, kandi igafasha imfubyi n’abapfakazi b’abari abakozi babo mu kwiga amashuri abanza kugeza muri Kaminuza.

Yasabye ubuyobozi bw’uruganda ko hari abana b’imfubyi za Jenoside byakorewe Abatutsi bari hanze batagira akazi ko bafashwa igihe kabonetse na bo bakagaragara mu bakozi ba Bralirwa bakazasimbura ababyeyi babo bahoze bakorera icyo kigo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan yanenze bamwe bari abakozi ba Bralirwa mu 1994 kuba ari bo bayogoje aka karere harimo uwitwa Mabuye bishe abantu benshi cyane, asaba abakozi ba Bralirwa ko amahano bariya bakoze yajya yibukwa ariko bakarwanya Jenoside bivuye inyuma.

Umuyobozi w’uruganda rwa Bralirwa Jonathan Hall we yavuze ko batazahwema gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bazanakomeza gufasha imiryango yabo kwiga, kuko kugana ishuri ari uburenganzira bwa buri muntu anasaba Abanyarwanda ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ministiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Murekezi Anastase, wifatanije n’abakozi ba BRALIRWA muri uyu muhango yavuze ko igikorwa cyo kwibuka gifite agaciro gakomeye, kuko ari ugusubiza icyubahiro abavukijwe ubuzima bazira uko baremwe. Ati “Dusubize amaso inyuma mu mateka, tunenge abakoze ibyo, ariko dushime n’abakoze ibyiza, kandi mumenye ko umucyo wakuyeho umwijima.” Yashimiye Bralirwa uburyo idahwema gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ibigo byose byaba ibya leta cyangwa iby’abikorera kugira uruhare bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango waranzwe no gushyira indabo ku rwibutso rushyinguyemo abakozi 18 bari aba Bralirwa no gucana urumuri rw’icyizere, witabiwe n’abahanzi nka Munyanshoza Dieudonne na Grace bamenyerewe mu ndirimbo z’icyunamo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages