00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Urubyiruko rwibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 15 May 2017 saa 12:46
Yasuwe :

Urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu rwafashe umwanya wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, bazirikana by’umwihariko abari mu kigero kimwe bishwe na bagenzi babo babaye ibigwari.

Uyu muhango wabereye mu mujyi wa Gisenyi wari wiganjemo abavutse nyuma ya Jenoside, biba umwanya wo gutanga ubutumwa bwamagana ko hazongera gushyigikirwa amacakubiri mu Rwanda.

Uhagarariye urubyiruko mu Karere ka Rubavu, Mutangana Emmanuel, yagize ati “Urubyiruko rwa kera rwabaye ibigwari, batatiye indangagaciro z’Ubunyarwanda, gusa habayeho n’urubyiruko dushimira rwatabaye igihugu ni bwo butwari tuzabigiraho dusigasira ibyagezweho.”

Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Rubavu, Kabanda Innocent, yavuze ko abavutse kera bagize ibyago byo kuvukira mu gihugu cyarimo amacakubiri ashingiye ku moko ariko ko ubu hariho amahirwe ko buri wese ari Umunyarwanda nk’undi.

Yagize ati “Urubyiruko rw’iki gihe rufite amahirwe batagomba gupfusha ubusa twe twavukiye mu Rwanda rwa Habyarimana twigaga havugwa umuhutu n’umututsi, byari ikibazo kutavuga amoko; abarimu bahohoteraga abatutsi mumfashe duharanire kutazasenya ibyo twaharaniye.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie, yagaye urubyiruko rwafashe iya mbere mu kwitabira Jenoside, anashimira urw’inkotanyi ubutwari rwagaragaje rukayigaharika.

Depite Maniraro Annonce witabiriye iki gikorwa cyo kwibuka mu gace yanarokokeyemo, yashishikarije urubyiruko kwigira ku rubyiruko rwarwanyije amacakubiri mu gihugu.

Yagize ati “Uru rubyiruko twibuka uyu munsi bishwe na bagenzi babo ku bufatanye n’abayobozi bariho icyo gihe, turashimira abahagaritse Jenoside bitangiye igihugu bataye imiryango yabo bihanganira ubuzima bubi ngo tugere aho tugeze ubu, dufite inshingano zo gusigasira ibyagezweho.’’

Yasabye urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, dore ko Akarere ka Rubavu kari mu turere tuza ku isonga mu kugira abaturage bibona mu ndererwamo y’amoko.

Ati ‘’Birababaje kubona Akarere ka Rubavu mu gipimo cy’ubwiyunge kiri hasi muri raporo ya CNLG, turi ku mwanya wa kabiri mu gihugu mu kwirebera mu ndorerwamo y’amoko, ni twe tuzafata iya mbere tukabirwanya.”

Ibikorwa byo kwibuka urubyiruko rwazize Jenocide mu Karere ka Rubavu byabereye mu bice bitandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages