00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Dasso yasanzwe mu nzu yapfuye

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 12 December 2017 saa 10:01
Yasuwe :

Mbarushimana Joseph wakoraga akazi ko gucunga umutekano mu rwego rwa DASSO wari utuye mu Kagari ka Kirerema, mu Murenge wa Kanzenze ho mu Karere ka Rubavu yasanzwe iwe mu rugo yashizemo umwuka.

Iyi nkuru y’urupfu rwa Mbarushimana yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Ukuboza 2017, gusa icyamwishe ntikiramenyekana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kirerema, Kaberuka Innocent, yemereye IGIHE ko Mbarushimana yitabye Imana ndetse hagikusanywa ibimenyetso ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’urupfu rwe.

Yagize ati “Inshuti ze zamushatse ziramubura bigira inama yo kujya guhengereza mu idirishya aho yari atuye, bafunguye basanga yapfuye. Umwe muri bo wari inshuti ye magara yatubwiye ko yari amaze iminsi ataka ko arwaye mu nda.”

Umurambo wa Mbarushimana wajyanywe mu Bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyo nyakwigendera yazize. Biteganyijwe ko azashyingurwa kuri uyu wa Gatatu.

Mu Ugushyingo uyu mwaka, Dasso witwa Uwiringiyimana John yaturikanywe n’icyuma yatoraguye mu gipangu cy’Ibiro by’Akarere ka Rubavu.

Hejuru: Ifoto igaragaza ibice bigize Umujyi wa Rubavu n’inkengero zawo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages