00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Gitifu w’Akarere yasezeye ku mirimo ye

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 23 September 2018 saa 10:27
Yasuwe :

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Nsabimana Sylvain, wari umaze imyaka itatu kuri uyu mwanya, yasezeye ku mirimo ye kuri iki Cyumweru atanga impamvu ko agiye kwiga.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, Dushimimana Lambert yabwiye IGIHE ko yakiriye ibaruwa ya Nsabimana asezera ku mirimo ye, ndetse ko hari ibitagendaga neza mu kazi ke.

Yagize ati ’’Nibyo koko yasezeye ku kazi ke ibaruwa twayakiriye, gusa asezeye ku bushake bwe kuko yari umukozi w’Akarere. Tugiye kureba icyo itegeko rivuga, ariko kuko yandikiye njyanama, tugomba kumusubiza bitarenze iminsi 30.”

“Gusa mu kazi yari ashinzwe hari ibyo yakoraga neza hari n’ibyo atakoraga neza. Ashobora kuba yabonaga hari ibyamunaniraga agahitamo gusezera ariko yadusezeyeho avuga ko agiye kwiga, ubu tugiye gusuzuma ubusabe bwe.’’

Uyu Munyamabanga Nshingwabigabikorwa w’Akarere ka Rubavu asezeye havugwa ibibazo hagati yaba rwiyemezamirimo binubiraga kwishyurwa nabi, nabavugaga ko bamburwa n’akarere ka Rubavu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Rubavu, Nsabimana Sylvain yasezeye ku mirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages