00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu:Gitifu w’Umurenge arashinjwa kurandura ibitunguru by’umuturage

Yanditswe na

Mukwaya Olivier

Kuya 7 March 2016 saa 10:03
Yasuwe :

Uwishema Damaris na Uzabakiriho Fabien baranduriwe ibitunguru n’abakora igihano nsimburagifungo(TIG)ku itegeko ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi.

Uwishema Damaris avuga ko imyaka yaranduwe yari afitemo ibitunguru ariko ubutaka atari ubwe, kuko buri muri ’zone neutre’ ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uwishema avuga ko yabagaye imyaka yiteguye kutongera guhinga, ariko tariki ya 3 Werurwe yatunguwe no kumva ko ibitunguru yararindiriye byaranduwe bitegetswe na gitifu wa Gisenyi Mugisha Honoré.

Uwishema yavuze ko nubwo yari abizi ko ubutaka atari ubwe, ngo yabuhingaga nko kubufata neza yirinda ko hazamo ibihuru.

Mugisha Honoré yatangaje ko abaranduriwe imyaka barenze ku mabwiriza y’ubuyobozi kuko bari barabujijwe guhinga bakabirengaho nkana.

Yagioze ati” Twababujije guhinga umwaka ushize ubwo bari bafitemo imyaka, none barongeye barahinga.”

Uzabakiriho Fabien na we wahuye n’iki kibazo avuga ko hari abandi bahinganaga, nyamara ngo we na Uwishema Damaris ni bo baranduriwe imyaka.

Uwishema akomeza avuga ko ubuyobozi butigeze bubabuza guhinga ngo babyange. Yagize ati:” Ntibigeze batubuza ngo dusubire, batubujije ejobundi tubasaba kubagara imyaka twari dufite, none na yo bayiranduye iteze.”

Iyi mirima ibarizwa mu Kagari ka Mbugangari, Umurenge wa Gisenyi, umudugudu wa Nyarubande.

Ibitunguru byaranduwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages