Amakuru agera ku IGIHE avuga ko Nyiransengiyumva, yafashe inka z’umuturage witwa Butera Musafiri akazifungira ku murenge kubera ko zari ku gasozi hanyuma uyu muturage akaza kumuha amafaranga akazirekura.
Butera Musafiri yemereye IGIHE ko hari amafaranga ibihumbi 360 Frw yamuhaye nawe akarekura inka ze 6 mu gihe yagombaga gutanga 600 000 Frw na 60 000Frw y’abaziragiye.
Ati “Njyewe twaravuganye nohereza umuhungu wanjye amuha amafaranga ibihumbi 360, inka arazirekura namwatse gitansi ntiyayimpa gusa mbabazwa nuko nyuma yaje kubihakana akavuga ko ari ba DASSO bazimpaye”.
Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, Modeste Mbabazi, yemeje aya makuru avuga ko gitifu akurikiranyweho gukoresha inshingano yahawe mu nyungu ze bwite.
Ati “Nibyo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze, Nyiransengiyumva Monique akurikiranyweho gukoresha inshingano yahawe mu nyungu ze bwite”.
Yakomeje avuga ko aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanishwa Ingingo ya 15 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ivuga ku ‘gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite’.
Umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni icumi.
Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda, yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.



















TANGA IGITEKEREZO