Yabigarutseho kuri iki Cyumweru ubwo yari mu gikorwa cyo gusangira, gusabana no kuremera abatishoboye, bateguye mu Karere ka Rubavu.
Sheikh Mutarugira Coudra uyobora umuryango w’Abayisiramu mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko bafitanye igihango na leta ariyo mpamvu bagomba kwitura.
Ati’ “Dufitanye igihango na leta y’ubumwe kuko buri gihe twumva dufite ideni ku byo leta yadukoreye ikadusubiza agaciro, niyo mpamvu tuba twaje gusabana tukaremera abatishoboye, ni mu rwego rwo kwitura leta y’ubumwe.’’
Mufti wungirije w’u Rwanda, Sheikh Nshimiyimana Saleh, yavuze ko baje gushimangira igihango bafitanye n’ubuyobozi, avuga ko kwibohora abayisiramu babizi neza.
Ati “Muri iki gisibo mu Ntara zose turimo gusabana twishimira imyaka 25 igihugu kibohowe kandi twebwe nk’abayisiramu twishimye kandi turi kumwe n’ubuyobozi, kwibohora abayisiramu bo mu Rwanda babisobanukiwe kurusha undi wese.’’
Guverinari Munyantwari agendeye ku mateka, yibukije abayisiramu agaciro leta yabasubije, abashimira ku busabane no gafatanya bibaranga.
Ati “Mushime ibyiza byo kwibohora kw’igihugu kuko ku idini rya Islam mufite akarusho, murabizi uko mwari mumerewe icyo gihe mufatwa nk’abantu ba kabiri cyangwa ba gatatu, babita amazina ntasubiramo hano ariko leta yacu yubaha ukwemera kw’abantu n’ubwisanzure bwanyu kandi mudufatiye runini.’’
“Abadasabana nk’uku kwanyu baba batariho kuko nta kibahuza, ubumwe, gufatanya kumvikana no koroherana bikomeze bibarange, dufite ubuyobozi buhuza abanyarwanda, butuma umunyarwanda aryama nta we ukubaza impamvu uri umuyisiramu, utazira ko uri umuyisiramu, ukaryama ugasinzira, ni ibintu byo gusigasira.’’
Iki gikorwa cyo kwishimira imyaka 25 yo kwibohora n’ubusabane cyakomereje mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburasirazuba.



















TANGA IGITEKEREZO