Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Mugisha Honoré, yabwiye IGIHE ko iby’iyo nkuru, anavuga ko bagiye gutangira iperereza kugira ngo hamenyekane nyina w’urwo ruhinja.
Yagize ati “Nibyo koko abana barimo batoragura ibyuma byo kugurisha bagwa ku mufuka urimo umurambo w’uruhinja. Ubu dutegereje polisi ko ihagera ariko natwe tugiye kwiyambaza abajyanama b’ubuzima kugira ngo badufashe mu mukwabu wo kumenya abari batwite dushakemo uwaba yakoze aya mahano’’
Si ubwa mbere mu Murenge wa Rubavu havugwa amakuru y’ababyeyi bataye impinja kuko no ku wa 4 Werurwe 2018, umubyeyi utaramenyekana yataye ku muhanda abana babiri b’impanga bafite amezi abiri mu Kagari ka Gikombe. Abo bana nyuma baje gushakirwa umuryango ubarera.



















TANGA IGITEKEREZO