Inzego z’ibanze zabwiye IGIHE ko hari umwana atabaje avuga ko yashakaga inkoko ye, yareba mu musarane akabonamo umuntu wapfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Nyiransengiyumva Monique, yagize ati “Mu gitondo umwana yarimo ashakisha umushwi w’inkoko ye yari yabuze kuko yakekaga ko waguye mu cyobo nuko avanyeho ihema abonamo umurambo w’umugore uri mu myaka hagati ya 25 na 30, ugaragara nkaho umazemo iminsi nk’itanu, ahita ahuruza ubuyobozi.”
Uyu murambo utabashije kumenyekana, wajyanwe ku bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma ry’icyo yazize ariko nyir’urugo rw’uwo musarane, Rutebuka Zakayo, yajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi kubazwa.
Mu Murenge wa Kanzenze, kuwa 16 Kanama 2017 mu Kagari ka Nyaruteme, nabwo hari hatoraguwe umurambo w’umukecuru witwa Nyirabahizi Gaudence , bigaragara ko yishwe atewe icyuma; kuwa 26 Ukwakira 2017 mu Kagari ka Nyamirango.



















TANGA IGITEKEREZO