Uko iyi gahunda izakorwa, buri kigo nderabuzima gifite urutonde rw’abana bafite ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi, imiryango yabo izajya ihabwa indi yifashije ibiteho kugeza umwana avuye muri uwo murongo.
Uwo muryango uzajya ubaba hafi umenye uko umwana yariye, uko yagejejweho ibyo leta imugenera nk’amata, ndetse ibyo kumugaburira byaba bidahari ugafasha umuryango w’umwana kubibona.
Ubwo iyi gahunda yatangizwaga ku mugaragaro ku Cyumweru, ku nshuro ya mbere abagore 34 bo mu Murenge wa Gisenyi bibumbiye mu muryango OFF Wisigara (Organisation Femme pour Familles) bahise bahabwa imiryango y’abana 34 bo mu Murenge wa Gisenyi bitaho.
Mukamana Marie Claire, ufite umwana uri mu mirire mibi, avuga ko ntako aba atagize ubushobozi bukabura, akemeza ko agiye kuzajya afatanya n’uwo bamuhaye mu kwita ku mwana.
Ati “Nari mfite ikibazo cy’ubushobozi bucye ntako mba ntagize njye n’umugabo. Dufite abana bane ntacyo tudakora ariko ubona ko biba byanze. Uyu muvandimwe ugiye kunyitaho nanjye nzamufasha sinzaterera iyo, mugihe adahari nzajya nita ku mwana mucire inshuro’’.
Uwimana Adelphine ashima abazanye iyi gahunda akavuga ko na bo bazabafasha mu kwita ku bana.
Ati “Imana izabafashe bazakomezanye umutima wo gufasha abameze nkatwe, natwe tuzababera abana beza, usibye imibereho natwe tubonye amafaranga make twabasha kwiyubaka tugacuruza’’.
Umuyobozi wa OFF Wisigara, Kantengwa Henriette, avuga ko ubushobozi buhari kuko akarere ka Rubavu, gafite ibiribwa ikibazo ari imyumvire, asaba abagore kubifata nk’ibyabo.
Ati “Twese uko turi 34 turi abacuruzi, bivuze ko n’ubushobozi buhari. Hano nta nzara ihari ikibazo ni imyumvire, dutangiye n’aba 34 nitumara kubazamura tuzafata abandi. Ndasaba ababyeyi kuzaboneka bakabifata nk’ibyabo kugira ngo tuzabigereho”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique, avuga ko uretse Umurenge wa Gisenyi iki gikorwa kizakomereza no mu yindi mirenge, yizeza ubufatanye bw’akarere.
Ati “Uburyo bwa rusange butanga umusaruro mucye niyo mpamvu twahisemo ko umuntu akurikiranwa ku giti cye n’umushinzwe atange raporo aho bananirwa ubuyobozi turahari tuzajya dukomeza gufatanya’’.
Ubushakashatsi buheruka mu mwaka wa 2015 bwagaragaje ko mu Karere ka Rubavu hari abana 46.3% bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye.
Ku birebana n’imirire mibi ubu Akarere ka Rubavu kabarizwamo abana 146 bafite ikibazo cy’imirire mibi.
Akarere kiyemeje ko iyi gahunda nigenda neza nk’uko iteguye uyu mwaka uzarangira nta mwana ukiri mu kibazo cy’imirire mibi n’igwingira.



















TANGA IGITEKEREZO