Ibi byemejwe mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi kuva mu mudugudu kugera ku Karere, abafatanyabikorwa b’akarere, abanyamadini n’inzego z’ubuzima.
Umunyamabanga w’inama njyanama y’Akarere ka Rubavu, Muruta Bertilde avuga ko bagiye kongera ibiganiro bikangurira ababyeyi gukurikirana abana bafatanyije n’inzego z’ibanze.
Ati "Ubu tugiye gushyiramo ingufu dufatanije n’abayobozi bo mu mirenge kuko Akarere kacu ntabwo gakennye ariko usanga umwanya ababyeyi baha abana babo ari muto, ubu ni ugukaza umurego dukangurira ababyeyi kwita ku bana dufatanyije na Njyanama y’Akarere kugeza mu Kagari no mu isaha y’imihigo.’’
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwampayizina Marie Grace, avuga kuba hakigaragara abana bagwingiye ari imyumvire kuko akarere gafite ibiribwa, bityo bagiye kwigisha ababyeyi guteka indyo yuzuye no gukurikirana abana.
Ati “Imibare y’abana bagwingiye iri hejuru kuko turi mu turere 13 dufite abana bagwingiye cyane, twasanze ari ababyeyi batita ku bana, hari amakimbirane mu ngo, hakazamo n’imyumvire kuko hari n’abafite ibiryo ariko ntibateke indyo yuzuye. Ubu tugiye kuganiriza ababyeyi kuko Rubavu turahinga tukeza, ababyeyi tugiye kubigisha guteka indyo yuzuye kuko nimwe mu mihigo y’akarere.’’
Umuyobozi wa gahunda z’ihuriro ry’abafanyabikorwa barwanya imirire mibi mu Rwanda, Sun Alliance, Muhamyankaka Venuste, avuga ko bahisemo gukorana n’Akarere ka Rubavu kuko babonye umubare w’abana bagwingira ugenda wiyongera.
Ati “Twahisemo Rubavu kuko twabonye imibare y’abana bagwingiye n’abafite ikibazo cy’amaraso irimo kugenda izamuka, twe tukabona biterwa n’ubufatanye buke cyangwa ingamba nke zafashwe kuko mu mwaka wa 2016 rubavu yari ifite 46.1% by’abana bagwingiye ariko muri 2018 igeze kuri 48% ‘’
Akomeza avuga ko hafashwe ingamba zifatika muri iyi nama nyungurana bitekerezo kuburyo buri wese afite inshingano azakora mu guhangana n’igwingira ry’abana.
Ati “Nyuma yiyi nama buri wese yafashe ingamba agomba gukora nk’abakora ku mavuriro, abanyamadini, akarere kemeye ko kurwanya imirire mibi bishyirwa mu mihigo, batwemerera gukurikirana inzego z’ibanze zikihutisha ama raporo, abanyamadini badusabye guhugura abapasitoro n’abayisilamu kugirango nabo bakurikirane abo bayobora, Njyanama yatwemereye kongera ingengo y’imari yagenewe kurwanya imirire mibi, natwe twemeye gushakisha inkunga hose.”
Uturere twari twugarijwe n’ikibazo cyo kugwingira twarimo Nyabihu yari ifite hafi 50%, Nyaruguru na 41.7%, Muhanga ikagira 41.6%, Ruhango ikagira 41.1%. Utundi turere ni Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Karongi.
Ihuriro ry’Imiryango irwanya imirire mibi mu Rwanda, Scaling Up Nutrition (SUN) Alliance, riheruka kuvuga ko imirire mibi igira ingaruka ku bukungu bw’igihugu, kuko Cost of Hunger Report yo mu 2012 yerekanye ko u Rwanda buri mwaka rutakaza miliyari 503 na miliyoni 600 Frw kubera icyo kibazo.



















TANGA IGITEKEREZO