Kuri uyu wa Mbere mu Karere ka Rubavu, Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije na Polisi y’u Rwanda na Croix Rouge y’u Rwanda bakoze imyitozo y’uburyo bazitwara mu gihe hagaragaye umurwayi wa Ebola, banafungura ikigo cyazajya cyakira abo barwayi mu Murenge wa Rugerero.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Rubavu, Lt. Col. Dr Kanyankore William, yavuze ko iyi myitozo igamije kurwana ku murwayi no kurinda umuganga kwandura Ebola.
Ati “Twubatse ikigo cyo gusuzumiramo Ebola kandi ku bufatanye na RBC badufashije mu myitozo y’uko twakwitwara habonetse umurwayi wa Ebola.”
Muri iki kigo hashyizwe ibikoresho byose byakwifashishwa mu gukumira iyi ndwara, ibyo gutera imiti, aho gukarabira intoki n’ibindi.
Yakomeje agira ati “N’ubwo gahunda aba ari ugufasha umurwayi gukira kugira ngo ataducika, abaganga tugomba kwirinda ni nayo mpamvu mwabonye twambaye imyenda yabugenewe.’’
Ukuriye gahunda yo kurwanya ibyorezo mu gihugu, kubikumira no kubivura, Dr Nyamusore Jose, yatangaje ko u Rwanda rwafashe ingamba zo guhangana na Ebola ari nayo mpamvu hari kubakwa ibigo byo kwifashisha.
Ati “Aha hagombaga kuzaba ikigo nderabuzima ariko twahagize ‘Ebola Center’ kandi ubu tugiye kubaka n’ibigo bihoraho. Nk’i Rubavu, Meya yemereye Minisitiri ikibanza na Gasabo barakiduhaye ku buryo tugiye kubaka ibigo birwanya indwara z’ibyorezo’’
Ibi bigo bizubakwa i Rusizi, Rubavu no muri Gasabo.
Ni ku nshuro ya mbere icyorezo cya Ebola cyegereye imipaka y’u Rwanda mu nshuro icumi zose cyagaragaye muri RDC.
Magingo aya, kiri mu bilometero 370 uvuye i Rubavu ukagera aho cyatangiriye i Mangina mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hafi ya Beni aho kimaze guhitana abasaga 164.



















TANGA IGITEKEREZO