Iyi mibiri yabonetse ku wa Gatandatu tariki 4 Mutarama 2020 mu masaha ya saa tanu ubwo abakozi barimo gukora imirimo yo kwagura ikibuga bacukuraga bakaza kuyigwaho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu mu itangazo bwashyize ahagaragara bwasabye abantu gutanga amakuru kugira ngo hamenyekane inkomoko y’iyo mibiri.
Bwahise bunategura igikorwa giteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Mutarama 2020, gihuza ubuyobozi bw’akarere n’abaturage mu gushaka amakuru y’imvaho.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo hatangiye igikorwa cyo gucukura imyobo ndetse hamaze kuboneka imibiri itanu nubwo igikorwa kigikomeje.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwavuze ko nyuma y’inama bugirana n’abaturage baturiye mu tugari tw’Umuganda, Bugoyi two mu Murenge wa Gisenyi na Byahi mu Murenge wa Rubavu aribwo hashobora gutangwa amakuru y’ibanze ku nkomoko y’iyo mibiri.



















TANGA IGITEKEREZO