00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Hamaze kuboneka imibiri 141 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ku Kibuga cy’Indege cya Gisenyi

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 8 January 2020 saa 09:30
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasabye abaturage gutanga amakuru ashobora gutuma imyirondoro nyayo y’imibiri 141 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imaze kuboneka ku Kibuga cy’Indege cya Gisenyi imenyekana.

Igikorwa cyo gushaka iyo mibiri cyatangiye ku wa Kabiri, tariki 7 Mutarama 2020; kuri uwo munsi habonetse imibiri 28.

Kuva kuri uyu wa Gatatu, hitabajwe imashini mu gushaka indi mibiri bitewe n’imbogamizi zari zabayeho zo guhura n’amabuye manini yatumaga gucukura bigorana.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique, yavuze ko nyuma yo kwitabaza imashini habonetse indi mibiri 113.

Yagize ati “Iki gikorwa cyatangiye ku munsi w’ejo ubwo twabonye imibiri 28, uyu munsi aho tugejeje nubwo tutarasoza tukaba tumaze kubona indi mibiri 113. Turacyakomeje ntabwo turasoza, imashini iracyashakisha.’’

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko hashobora kuba hakiri n’abubatse inzu hejuru y’imibiri, bataratanga amakuru.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasabye abaturage ko batanga amakuru kugira ngo imibiri yose ishobora kuba iri ku Kibuga cy’Indege cya Gisenyi iboneke hamenyekane n’uko bishwe.

Ishimwe yavuze ko agendeye ku bimenyetso bigaragara imibiri yabonetse ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje ati “Ntabwo dushidikanya ko abantu 28 babonetse ejo ibimenyetso byagaragazaga ko ari abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nkuko dukomeje gushakisha amakuru mu by’ukuri hano nta rimbi ryari rihari ngo tuvuge ngo ni abahashyinguwe kandi nta n’abahashyingurwa mu buryo turimo kubona imibiri abantu bacurikiranye baboshye ndetse n’ibikoresho bicishijwe.’’

“Turasaba abaturage kuza bakareba imyambaro bagatanga amakuru kugira ngo no gushyingura amazina azabe yamenyekanye.’’

Mu bikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rubavu mu myaka ishize hagiye hasabwa gutangwa amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri kiriya gihe. Bivugwa ko hari abantu baburiwe irengero, hakaba n’abishwe bajugunywa mu irimbi riri ahashyizwe Komini Rouge cyangwa igashyirwa ahandi ariko amakuru ntatangwe.

–  Indi nkuru wasoma: Hagiye kwifashishwa imashini mu gushaka indi mibiri ku Kibuga cy’Indege cya Gisenyi

Hamaze kuboneka imibiri 141 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Kibuga cy’Indege cya Gisenyi
Abaturage basabwe gutanga amakuru yatuma imyirondoro y'Abatutsi bishwe muri Jenoside imenyekana
Harimo kwifashishwa imashini ikoreshwa mu kubaka imihanda mu gushaka imibiri bitewe n'amabuye manini ari mu gace kari gucukurwamo
Igikorwa cyo gushakisha imibiri kiracyakomeje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages