00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Hanenzwe abaganga bambuye itaburiya bakica abarwayi muri Jenoside

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 1 May 2018 saa 10:10
Yasuwe :

Abaganga bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakica abarwayi mu Bitaro bya Gisenyi, banenzwe gutatira igihango n’amahame y’umwuga.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, Dr Kanyankore William, asanga abo baganga barakoze igikorwa cya kinyamaswa kuko bitumvikana ukuntu umuganga yakwica uje amugana.

Yagize ati "Kubona umuntu arwaye ukamwica uri umuganga ni ubugome bw’indengakamere, ibi ni ibintu bitakabaye byongera kugaragara kuri twebwe nk’abaganga.’’

Dr Kanyankore yakomeje avuga ko iyi myitwarire yaranze aba baganga bishe abarwayi yagize ingaruka mbi mu kazi kabo ka buri munsi kuko batatiriye igihango ndetse ko byatesheje umwuga wabo w’ubuvuzi icyizere, aho kugeza ubu usanga hari abarwayi batarashira igihunga bitewe nayo mateka.

Ati “Kuri ubu nk’abaganga twandurijwe isura na bagenzi bacu bishe abo bari bakwiye kurokora mu gihe cya Jenoside harimo n’indembe kuri ubu nubwo bigenda bigabanuka ariko hari ubwo abarwayi baza bakabanza kureba niba tutameze nka ba bandi bakabanza bakitegereza. Ibi bibangamira akazi kacu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Nsabimana Sylvain, yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akangurira Abanyarwanda kurushaho kwiyubaka, birinda icyakongera kubatanya.

Ati “kuri ubu turakomeza kwihanganisha abarokotse Janoside yakorewe Abatutsi, tunababwira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi kuko kubera ubuyobozi bwiza hakomeje gukorwa byinshi mu guhashya ingengabitekerezo kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho. Turanenga bikomeye bamwe mu baganga bishe abarwayi aho kubaha ubuzima, birababaje cyane kuba wakwica uwakugannye ngo umufashe umuhe ubuzima.”

Habiyaremye Karim uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Rugerero, yashimiye Leta y’u Rwanda idahwema kubaba hafi ndetse n’intambwe bagenda batera biyubaka badaheranwe n’agahinda.

Tariki 27 Mata 1994 ntizibagirana mu mateka y’Ibitaro bya Gisenyi kuko aribwo bamwe mu baganga bahakoraga bambuye itaburiya yera bakirara mu barwayi, abarwaza ndetse n’abo bakoranaga bakabica babaziza ko ari Abatutsi.

Kugeza ubu umubare w’abaguye muri ibi Bitaro bya Gisenyi nturamenyekana neza kuko hagishakishwa amakuru y’aho bajugunywe mu byobo; habonetse imibiri 13 yashyinguwe mu cyubahiro.

Hakozwe urugendo rwo kwibuka rugana ku Rwibutso rwa Rugerero
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, Dr Kanyankore William, yavuze ko kubona umuntu arwaye ukamwica uri umuganga ari ubugome bw’indengakamere
Abayobozi bakuru bunamira inzirakarengane za Jenoside ziciwe mu Bitaro bya Gisenyi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Nsabimana Sylvain, yakanguriye Abanyarwanda kurushaho kwiyubaka, birinda icyakongera kubatanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages