Abaturage basabwe kuzayabyaza umusaruro bakora amasaha 24/24 umunsi amabwiriza azaba yahindutse bakemererwa gukora amasaha yose.
Abaturage batuye mu mujyi wa Rubavu bavuga ko baruhutse abajura bajyaga babambura bitwaje umwijima wa nijoro.
Mugabekazi Odette umubyeyi utuye mu murenge wa Gisenyi mu Kagali k’Amahoro yagize ati “Hano mu mujyi hari ahantu twatinyaga kunyura mu masaha ya nimugoroba kuko bakundaga kutwambura cyane cyane abagore n’abakobwa. Badushikuzaga amasakoshi bakirukanka ntitubamenye kubera umwijima ariko ubu tugiye kujya tugenda mu mudendezo’’.
Hitimana Jean Damascène ucururiza mu gace kazwi nko ku Giponda yavuze ko amabwiriza nahinduka azakorera amafaranga menshi kuko abantu batazajya batinya ijoro.
Ati “Hano ubona ncururiza, iyo bigeze mu masaha ya nimugoroba abakiriya bajyaga batangira kwikanga kuko bajyaga babambura amaterefone yabo bigatuma nanjye ntaha kare, ubu kubera urumuri nzajya nkora amasaha 24/24.”
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Déogratias yavuze ko umutekano ugiye kwiyongera mu mujyi wa Rubavu kubera ko hazajya haba habona amasaha yose.
Yavuze ko ari n’inkuru nziza ku bacuruzi kuko umunsi amabwiriza yo kwirinda Coronavirus azaba yahindutse, bazajya bakora amasaha yose.
Yagize ati “Turasaba abaturage kuzayabyaza umusaruro umunsi bazaba babafunguriye gukora amasaha yose, bagomba kwirinda kunywa kuko byateza impanuka bagonga amatara’’.
Uretse ibirometero bisaga 13 bimaze gushyirwaho amatara, haraza kwiyongeraho n’andi matara ku muhanda Stade Umuganda-Byahi-Karundo-Petitte Barrière urimo kubakwa uzarangira muri Mutarama 2021.



















TANGA IGITEKEREZO