00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Havumbuwe imbunda mu musarane w’inzu yaguzwe n’abajyanama b’ubuzima

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 1 September 2017 saa 11:33
Yasuwe :

Ubwo kuri uyu wa Kane havidurwaga umusarane w’inzu iheruka kugurwa n’abajyama b’ubuzima mu Mumudugudu w’Inkurunziza, Akagari ka Mbugangari, Umurenge wa Gisenyi, havumbuwemo imbunda yo mu bwoko bwa Ak 47.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbugangari, Rutarindwa Joseph Desire, yabwiye IGIHE ko iyo mbunda idafite magazine y’amasasu igikurwamo yahise ishyikirizwa inzego z’umutekano.

Yagize ati “Nimugoroba saa kumi n’ebyiri ni bwo baviduraga umusarane w’inzu iheruka kugurwa n’abajyanama b’ubuzima bakuramo imbunda, nuko tubimenyesha ingabo na polisi. Turacyashakisha abatuyemo mbere y’uko igurwa n’abajyanama b’ubuzima kuko iyo mbunda igaragara nk’aho yari imazemo imyaka nk’itatu cyangwa ine.”

Abaturage bagirwa inama ko ahari ibikoresho bya gisirikare babigaragaza bakabishyikiriza inzego z’umutekano, nta nkurikizi zindi.

Inzu yaguzwe n'abajyanama b'ubuzima niyo yasanzwemo imbunda
Umusarane wakuwemo imbunda ya AK47

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages