Urwibutso rwa Kanzenze rwabereyemo imihango yo kwibuka abana n’abagore rufite umwihariko wo kuba rugaragaramo ingobyi ababyeyi bari bahetsemo abana ubwo bicwaga muri jenoside.
Umurenge wa Kanzenze ufite umwihariko wo kuba ukubiyemo ibice byahoze ari Komine Mutura na Kibirira zakorewemo igerageza rya jenoside guhera mu 1990 biza kuba karundura mu 1994 kubera imbaraga zakoreshejwe n’abakomando babaga mu kigo cya Bigogwe.
Mu buhamya bwatanzwe muri uyu muhango, hagarutswe ku gashinyaguro abagore bakorewe muri jenoside yakorewe Abatutsi harimo kubambura agaciro ka kibyeyi babambika ubusa imbere y’abana.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Kabanda Innocent, yanenze abashinyaguriye ababyeyi ashimangira ko bitazongera, kubera ko ubuyobozi buriho bwahaye agaciro umugore.
Yagize ati “Aba babyeyi twibuka bateshejwe agaciro bambikwa ubusa imbere y’abana bakorerwa agashinyaguro , gusa turashima Imana ko bitazongera kubaho kuko ubuyobozi buriho bwahaye agaciro umugore n’umuntu muri rusange.”
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Rubavu, Ishimwe Pacifique, yagarutse ku bugome bwakorewe abagore harimo kubasambanya ku gahato, kubabyaza babasatuye, konkesha abana imirambo y’ababyeyi babo n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jérémie yasabye ababyeyi kurinda abana babo ingengabitekerezo ya jenoside ngo bazarage abana babo igihugu kizira jenoside.
Urwibutso rwa Kanzenze rushyinguwemo imibiri 800 y’abatutsi bazize jenoside. Ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Abagore, Akarere ka Rubavu kagabiye inka umupfakazi warokotse Jenoside.



















TANGA IGITEKEREZO