Umuhango wo kunamira inzirakarengane z’Abatutsi zajugunywe mu mugezi wa Sebeya, wabereye mu Kagari ka Kabirizi mu Murenge wa Rugerero, wanahuriranye n’uwo gusoza Icyumweru cy’Icyunamo, tariki ya 13 Mata 2018.
Abitabiriye iki gikorwa bakoze urugendo rwo kwibuka berekwa inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo mu gihe cya Jenoside ndetse n’ahabereye ubwicanyi bw’indengakamere. Aha harimo ahiciwe abarimu bigishaga muri Collège Inyemeramihigo n’imiryango yabo ndetse n’ahahoze bariyeri zategerwagaho Abatutsi.
Rwasorejwe kuri Sebeya, ahashyizwe indabo mu mugezi mu rwego rwo kwibuka Abatutsi bahajugunywe biciwe mu bice biwukikije.
Mu buhamya bwatanzwe n’umukecuru Uwababyeyi Anastasie warokokeye mu Murenge wa Rugerero yagagarutse ku butwari bwa Ntawuruhunga Jean Baptiste watangiye kurwana ku kurengera Abatutsi mu 1975 ubwo bari batangiye kwicwa kugeza mu 1994, ubwo Jenoside yabaga.
Ntawuruhunga wagizwe Umurinzi w’Igihango yicanywe n’Abatutsi benshi yari ahishe, ariko abagera kuri 12 babashije kurokoka.
Mu gusoza Icyumweru cy’Icyunamo, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Theos Badege, yatangaje ko muri rusange umutekano mu gihugu wari wifashe neza muri iki gihe kandi ko hagaragaye ibikorwa bike by’ingengabitekerezo ya Jenoside, nta n’uwarokotse wishwe.
Muri Rubavu hagaragaye umugore wabwiye uwacitse amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Kabanda Innocent, yasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’icyayihembera.
Yagize ati “Hari ibibazo bigikomeza kugaragara mu baturage bamwe na bamwe usibye ko atari bose. Hari abanze gukira, ni gute umuntu ashobora kuba yarabayeho imyaka 30 adafite uburenganzira bwo kuba muri iki gihugu bamwe tukaba twarabujijwe kwiga, abandi tukabuzwa akazi, tugakeneshwa ariko ubu igihugu kimaze imyaka 24 kibohowe hakaba hakiri abantu bagishaka kutubwira ngo dufate amagufwa y’ababyeyi bacu tuyakarangane n’imboga.’’
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Sheikh Bahame Hassan, yavuze ko mu rwego rw’igihugu hamaze kugaragara ingengabitekerezo inshuro 14, asaba abaturage kuyirinda kuko isenya igihugu.
Sheikh Bahame yanagarutse ku bimenyetso simusiga bigaragaza ko Jenoside ari umugambi wateguwe by’igihe kirekire, mbere yo gushyirwa mu bikorwa.
Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi bizakomeza mu minsi 100 kugeza muri Nyakanga, hazirikanwa amajoro n’iminsi Abatutsi bahizwe bukware, abasaga miliyoni bakicwa bazira uko bavutse.



















TANGA IGITEKEREZO