Abirukanwe mu kazi ni Habimana Aaron wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyundo, Murenzi Augustin wayoboraga Umurenge wa Rugerero na Biryabanzi Onesphore wari umukozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe ubwisungane mu kwivuza.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwemeje aya makuru ariko bwirinda kuvuga amakosa bakoze yatumye birukanwa.
Nubwo ubuyobozi bw’akarere bwirinze gutangaza icyo bazize, nka Murenzi Augustin wayoboraga Umurenge wa Rugerero bivugwa ko yazize kugira uburangare mu kazi bigatuma ubuyobozi buhagararirwa n’umutetsi mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu rwunge rw’amashuri rwa Nkama.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yemeje ko birukanwe ariko yirinda kuvuga icyo bazize.
Ati “Nibyo koko birukanwe ariko ntabwo byemewe kuvuga amakosa umukozi aba yakoze,kuko biba byaganiweho hagati y’umukozi n’ubuyobozi’’.
Yakomeje avuga ko batazasabirwa gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera. Meya Kambogo yasabye abakozi basigaye mu kazi kubahiriza amategeko agenga umurimo ko nta kidasanzwe kuba bagenzi babo birukanwe.
Kwirukana abakozi benshi byaherukaga mu Ukuboza 2019 ubwo uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Shyaka Anastase yasuraga aka karere agasaba abakozi b’akarere ka Rubavu kuva muri ndi ‘Umugoyi’ na ndi ‘Umugogwe’ bakagendera muri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!