00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: I&M Bank yishyuriye Mituweli abantu 1000 batishoboye

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 29 December 2018 saa 02:36
Yasuwe :

Abakozi ba I&M Bank Rwanda, bakoranye umuganda n’abaturage wo kubaka ishuri mu kagari ka Busigari, Umurenge wa Cyanzarwe, mu Karere ka Rubavu, banaha ubwisungane mu kwivuza abantu 1000 batishoboye.

Umuganda wakorewe ku Ishuri Ribanza rya Busigari, ni uwo kongera ibyumba by’amashuri.

Ubuyobozi bwa I&M Bank, buvuga ko uyu muganda ndetse n’ubwisungane mu kwivuza batanze biri muri gahunda bafite yo kunganira Leta mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi wungirije w’ishami rishinzwe abakozi muri I&M Bank, Ruhumuriza Jean Marie Vianney, yasobanuye ko impamvu batanze mituweli ari uko ubuzima bwiza ari yo nkingi y’iterambere.

Ati “Nkuko leta idukangurira kwishakamo igisubizo kandi ubuzima ni ikintu gikomeye budahari ntitwakora umuganda nk’uyu na Banki yacu ntiyakora nta buzima niyo mpamvu dukora ibikorwa birimo gufasha abaturage bakennye akaba ari nayo mpamvu turi hano tubazaniye Mituweli 1000, kuko nubwo turi abacuruzi, dukora ibikorwa by’iterambere’’.

Icyimanizanye Alphonsine, wavuze mu izina ry’imiryango yahawe ubwisungane mu kwivuza, yashimye abakozi b’iki kigo cy’imari umutima w’urukundo babagaragarije.

Ati “Ndashimira abakozi biyi Banki ya I&M Bank, umutima w’urukundo, kuba bakoze urugendo baje kudufasha kubaka ishuri no kuba baduhaye Mituweli ni urukundo rudasanzwe, tubasabiye imigisha ku Mana kuko ubu hari imiryango itazarembera mu rugo’’.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Murenzi Janvier, yashimye iyi Banki asaba abaturage kwishakamo ibisubizo.

Ati “Ndashima I&M Bank kuko si ubwa mbere badufashije bakaba bishyuye Mituweli 1000, amafaranga bayaduhaye abari ku rutonde n’ubu uwarwara yakwivuza. Ibi ni uburyo bwo gukorera hamwe, namwe rero ndabasaba ko mwakomeza guharanira kwishakamo ibisubizo kuko niyo nzira yo kwiteza imbere’’.

I&M Bank yaherukaga gutanga Mituweli ku miryango itishoboye mu turere twa Musanze na Huye.

Abakozi ba I&M Bank babanje gukorana umuganda n'abaturage wo kubaka icyumba cy'amashuri
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije, Murenzi Janvier akora umuganda
Icyimanizanye Alphonsine yishimiye cyane inkunga ya I&M Bank
Umuyobozi wungirije w’ishami rishinzwe abakozi muri I&M Bank, Ruhumuriza Jean Marie Vianney avuga ko ubuzima ari inkingi ya byose
Visi Meya, Murenzi yasabye abaturage guharanira kwigira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages