Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, Lt Col Dr Kanyankore William, yatangaje ko babangamiwe n’abarwayi baza barembye kandi nta bwisungane mu kwivuza.
Yagize ati “Dufite ikibazo ku barwayi batugeraho batinze kandi bakaza badafite n’ubwisungane mu kwivuza, ubu amadeni agiye kugera muri miliyoni 100 kandi tugomba gukomeza kubavura uko byagemda kose. Ubu turi kurebera hamwe n’akarere impamvu abaturage bacu bakomeje kutugana badafite ubwisungane mu kwivuza … Kuza hano ngo tubavure batahe batatwishyuye kuko ejo ntituzabona amafaranga tugura iyi miti.”
Yakomje avuga ko hakomeza kubashishikariza kumenya agaciro ka mitiweli.
Uwizeyimana Francine, Umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe ubuzima, avuga ko ikibazo cy’amadeni giterwa n’abaturage badaha agaciro ubwisungane mu kwivuza.
Yagize ati “Usanga hari abaturage batazi agaciro ku bwisungane mu kwivuza, hakabamo n’abatishoboye gusa abenshi ni abadaha agaciro mituweli bavuga ko batarwara ngo nibarwara bazagura ibinini muri farumasi, bwacya bakisanga barembye akeneye kujya kwa muganga. Ayo mafaranga y’umwenda twakoze urutonde rw’abantu bambuye ibitaro dufatanyije n’inzego z’ibanze ngo bishyuzwe kandi abenshi turakeka ko bazishyura.’’
Akarere ka Rubavu kageze ku ijanisha rya 77 mu bwitabire bw’abaturage mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza; kari ku mwanya wa 24 mu rwego rw’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO