00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Ibiyobyabwenge mu rubyiruko biravuza ubuhuha

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 30 March 2015 saa 06:58
Yasuwe :

Mu Murenge wa Gisenyi bamwe mu rubyiruko bavuga ko bokamwe n’ibiyobyabwenge, mu gihe ubuyobozi buvuga ko hari n’ababinywa babikomora ku babyeyi babo, byose bikagira ingaruka cyane ku bangavu batwara inda zitateganyijwe.

Bamwe mu rubyiruko batuye mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, bavuga ko banywa ibiyobyabwenge kubera ko babuze akazi, bikaviramo bamwe mu bangavu batwara inda imburagihe, bikabicira ejo hazaza.

“Twabuze akazi ni yo mpamvu tunywa ibiyobwenge”

Abasore n’inkumi baganiriye na IGIHE, bavuga ko ubushomeri ari bwo butuma bishora mu biyobyabwenge ngo kuko batabinyoye batabona ibitotsi.

Umwe yagize ati “Ubu se waba ufite icyo ukora ukanywa urumogi, njyewe kubera ko nta kazi mfite iyo ntanyoye ‘ikimogi’ nta bitotsi mbona, maze imyaka irenga 10 mbayeho muri ubu buzima. Nimbona akazi nzareka ibiyobyabwenge. Ibiyobyabwenge byaranyokamye.”

Mugisha Honore Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisenyi atanga n'ingero za hamwe mu hazwi urubyiruko runywera ibiyobyabwenge

Undi ati “Umutipe (type) w’inshuti yanjye ni we wanyigishije kurunywa. Urumogi inaha ni imari ikomeye, abarucuruza rubabeshejeho, cyane cyane abatinyuka bakajya kurukura i Goma.”

“Ibiyobyabwenge birimo kwangiza urubyiruko”

Tariki ya 26 Werurwe 2015 ubwo mu Kagari ka Mbugangari haberaga igikorwa cyo gukangurira abangavu kwirinda gutwita bakiri abana, Mugisha Honore, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, yavuze ko ibiyobyabwenge biri mu bintu biri kwangiza urubyiruko rwo muri aka gace, ndetse ngo n’inda z’imburagihe mu bangavu akenshi hari igihe zituruka mu kunywa ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Muribuka hano mu Kagari ka Mbugangari ababyeyi bombi bafashwe bacuruza urumogi, barafungwa bajyanwa Nyakiriba. Abana basigara mu rugo na bo bacuruza ibiyobyabwenge. Bubatse indaki bashyiramo imbwa, umuntu wese wazaga aje gushaka abanywi b’urumogi barekuraga za mbwa zikajya kubarya, abana na bo twasanze banywa urumogi.”

“Banywa urumogi barangiza bagakora imibonano mpuzabitsina”

Mugisha yakomeje avuga ko muri aka gace kegereye umupaka w’u Rwanda na Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, urubyiruko ndetse rwishora mu biyobyabwenge.

Ati “…Hariya inyuma y’Umubano wa kabiri bahanywera urumogi kandi bamwe muri mwe murimo… abakobwa b’abangavu bakajyana n’abasore bakanywa urumogi, barangiza bagakora imibonano mpuzabitsina bagakuramo na za nda zimburagihe.”

Benshi mu baganiriye na IGIHE biyemerera ko bamaze kuba imbata y'ibiyobyabwenge

Yongeyeho ati “Ibyo mukwiriye kubirwanya kuko umwana wagiye mu biyobyabwenge, wagiye mu gukora imibonano mpuzabitsina ntacyo ashobora kwigezaho.”

Yakomeje avuga ko hari bamwe mu babyeyi bateshuka ku nshingano zabo zo kurera, aho usanga bibereye mu mirimo ishakisha imibereho, ariko bakibagirwa uburere bw’abana babo.

Akarere ka Rubavu niko kaza ku isonga mu kunyuzwamo ibiyobyabwenge byinjira mu Rwanda, ibyo bikaba bitasigana cyane no kuba urubyiruko rwa ho rwabinywa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages