00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igenamigambi rikozwe nabi no kudakorana n’izindi nzego mu byatumye Rubavu iba iya nyuma

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 28 January 2018 saa 07:18
Yasuwe :

Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yatangaje ko mu byatumye aka karere gasubira inyuma mu mihigo y’umwaka ushize harimo gutegura imishinga nabi no kudakorana neza n’izindi nzego.

Ibikorwaremezo birimo Ikigo Nderabuzima cya Rugerero cyadindiye mu myubakire n’amasoko ya Rukoko na Rugerero amaze igihe yubatswe ariko akaba adakorerwamo biri mu byatumye Akarere ka Rubavu kabura amanita mu mihigo.

Ubwo yasobanuraga impamvu y’idindira ry’inyubako y’Ikigo Nderabuzima cya Rugerero, Murenzi Emile ukuriye imirimo y’ubwubatsi, yavuze ko babangamiwe n’imiterere y’ubutaka bugizwe n’amakoro bituma habaho ubukererwe.

Yagize ati ”Twasanze ari ahantu hari amakoro ashashe ku buryo gucukura umusingi byari ibintu bigoranye; twakomeje kugerageza mu gihe kigera ku mezi abiri n’igice kandi twarateganyaga kuharangiza mu byumweru bibiri.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert we yavuze ko kwiga imishinga nabi no kudakorana kw’inzego biri mu byasubije inyuma aka karere.

Yagize ati “Impamvu ni nyinshi ni izo z’imishinga iba itarizwe neza bajya kuyishyira mu bikorwa ikananirana. Ikindi ni imikoranire n’izindi nzego zitandukanye. Umushinga nk’uriya ntukorwa n’umuntu umwe; ntunakorwa n’akarere gusa ahubwo kugira ngo ugerweho hari inzego zitandukanye ziba zigomba gukorana.”

Yakomeje agira ati “Icyo turimo gushyiramo imbaraga ni ukongera imikoranire n’izindi nzego ku buryo ikibazo kiboneka kare ariko n’igisubizo kikaboneka kare.’’

Iki Kigo Nderabuzima cya Rugerero cyagombaga kuba cyaruzuye umwaka ushize ngo uyu Murenge utagira ivuriro na wo uvanwe mu bwigunge ariko magingo aya imirimo yo kucyubaka iracyari yose.

Uretse idindira ryacyo hari n’amasoko ya Rukoko na Rugerero yubatswe atwaye akayabo ariko akaba atarema kubera kubura abayakoreramo.

Hiyongeraho kandi n’isoko rya Gisenyi rimaze imyaka irindwi mu nkiko nyuma yo kugurishwa mu buryo burimo urujijo rikaza kwamburwa uwariguze bikaba byaranafungishije uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere.

Akarere ka Rubavu kamaze kuyoborwa n’abantu batanu nta wurangiza manda.
Mbere yo gufata umwanya wa nyuma mu mihigo y’umwaka ushize, kari kagiye gasubira inyuma. Mu mwaka w’imihigo wa 2014/2015 kaje ku mwanya wa 15, kaza gusubira inyuma imyanya itandatu mu mwaka wakurikiye kaza ku wa 21.

Imirimo yo kubaka Ikigo Nderabuzima yadindijwe n'igenamigambi ryakozwe nabi
Isoko rya Rukoko ryabuze abaricururizamo kubera abazunguza ibicuruzwa mu mihanda
Isoko rya Gisenyi rimaze imyaka irindwi mu manza
Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages