Iyi mpanuka ikaba yabereye mu mudugudu wa Rushagara, Akagari ka Rubona,Umurenge wa Nyamyumba aharimo kubakwa icyambu mpuzamahanga akaba ari naho iyi kamyo yari igemuye umucanga.
Byabaye ubwo yari irimo gupakurura umucanga, umucanga umaze kuba mwinshi ukayrusha ibilo nibwo yasubiye inyuma igwira inzu y’umuturage.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba w’agateganyo,Niyomugabo yemeje aya makuru avuga ko hakomeretse abantu bane.
Ati’’Iyi kamyo mu masaha ya saa tatu yaje gupakurura umucanga ahubakwa icyambu iparika ahantu hahanamye noneho kubera umucanga wari uremereye bituma ibirinduka igwa ku nzu y’umuturage ahita akomereka hamwe n’abakobwa babiri ndetse na shoferi, bose ubu bajyanywe ku bitaro bya Gisenyi’’.
Mu mu mezi abiri ashize impanuka nk’izi zikozwe n’amakamyo manini apakira imicanga zabaye mu turere twa Gatsibo na Kamonyi aho zaguyemo abantu babiri, hagakomereka 30.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!