00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Imbogo yaturutse muri Congo ikomeretsa bikomeye Abanyarwanda batatu

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 16 June 2017 saa 03:46
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, imbogo yateye i Rubavu iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeretsa bikomeye abaturage batatu.

Iyi mbogo yaturutse mu gace ka Nyiragongo ihunze inkongi yafashe ishyamba, yinjira mu Kagari ka Rwangara, Umurenge wa Cyanzarwe muri Rubavu.

Yakubise ihembe Imaniriho Jean Claude w’imyaka 24, amara arasohoka; Dusingizimana Emmanuel w’imyaka 15 we yamukomerekeje mu mutwe no mu nda naho uwitwa Ndagijimana Epimaque w’imyaka 32 we yacitse urutoki.

Abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Gisenyi.

Inzego z’umutekano zatabaye, iyi mbogo irasirwa mu Kagari ka Busigari muri Cyanzarwe.

Imbogo yaturutse mu Congo igakomeretsa abaturage yaje kuraswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages