Abo bapfuye ni Ahishakiye Ferdinand, Ndarugaruye Jean Marie Vianney na Nizeyimana Sitefano bo mu Murenge wa Nyamyumba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba,Ugirirabino Elizafani , yavuze ko byagoranye kugira ngo iyo mirambo ikurwemo.
Yagize ati ’’Batangiye gucukura guhera kuwa Kabiri, kuwa Gatanu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo umwana babashije kumukuramo hanyuma bakomeza gukuramo abandi ku buryo saa moya z’umugoroba aribwo byarangiye.”
Mu gukumira impanuka nk’iyi yatumye abantu batatu basiga ubuzima bwabo mu cyobo gicukurwamo gasegereti, mu murenge wa Nyamyumba hafashwe ingamba zo kuzitira ibyobo byose bicukurwamo amabuye y’agaciro no gufunga inzira zinyura hafi yabyo.



















TANGA IGITEKEREZO