Abaturage batuye muri aka gace bashimiye Bralirwa yabagobotse ikabaha mitiweli, bahamya ko igiye gukemura ikibazo cya benshi bari bakunze kurwarira mu rugo no kuyoboka abaganga ba gakondo.
Abahawe mitiweli ni abatishoboye bari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe bo muri Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba.
Abaturage baganiriye na IGIHE bashimangiye ko bimwe mu byatumaga barembera mu rugo ariko uko batinyaga ko nibagera kwa muganga bacibwa amafaranga menshi, bigatuma n’imirimo yabo idindira.
Nyiransekuye Clémentine yatangaje ko Bralirwa yamutuye umutwaro wo kurembera mu rugo ndetse no kongera kwivuza magendu.
Ati “Mfite abana batandatu sinabashaga kubabonera mitiweli bose bigatuma twivuza magendu ariko ubu tugiye kugana kwa muganga ntabwo tuzongera kurembera mu rugo.”
Undi muturage wo mu Murenge wa Nyamyumba, Mukamusoni Jeanne d’Arc we yatangaje ko yifashishaga ibinini aguze muri Farumasi.
Ati “ Kera nabonaga inkunga ariko iza guhagarara kubona ubwisungane bitangira kungora. Ubu ngiye kongera kujya nivuriza kwa muganga mbikesha Bralirwa.”
Umukozi w’Uruganda rwa Blarirwa, Uwizeye Jean Pierre, mu izina ry’ubuyobozi yatangaje ko bafite ibikorwa byinshi bizafasha abaturage kwiteza imbere.
Ati “Ubu ni ubutumwa twahawe n’umuyobozi wa Bralirwa biturutse ku ngengo y’imari igenewe gufasha abatishoboye. Muri uyu mwaka twahereye ku baturanyi bacu ba Nyamyumba kubera ko ariho uruganda rubarizwa.”
Uwizeye yakomeje avuga ko abaturage ba Nyamyumba nk’abafatanyabikorwa babo bagiye no kububakira amashuri yari yaradindiye.
Umukozi w’Umurenge wa Nyamyumba ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Senyoni Jean Pierre, yavuze ko inkunga yatanzwe na Bralirwa izabafasha kuzamura ijanisha ry’ubwitabire mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mu mwaka utaha.
Abaturage bo muri uyu Murenge bageze ku kigereranyo cya 70.2% ku bafite ubwisungane.
























TANGA IGITEKEREZO