Biteganyijwe ko aba baturage bagomba kuba bamaze gutuzwa muri izo nzu mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bwatekereje kubakira aba baturage inzu zigeretse mu rwego rwo kunoza imikoreshereze y’ubutaka no gukomeza gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Nyirasafari Espérance uri mu bazatuzwa muri izi nzu, yashimye ubuyobozi bwazibatujemo kuko bahoranaga impungenge ku buzima bwabo.
Yagize ati "Ni byiza cyane kuba ubuyobozi bwaradutekerejeho kuko ubuzima tubayeho muri aya manegeka buteye agahinda. Imvura iragwa tugahitamo gusohoka mu nzu tukanyagirirwa hanze kubera gutinya ko inzu zatugwaho. Iyo iguye utari hafi, wasize umwana ntabwo uba wizeye ko uri busange ibikuta bitamugwiriye.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yavuze ko inzu zubakiwe abari batuye mu manegeka zijyanye n’icyerekezo cy’igihugu.
Yakomeje ati "Ni abaturage bacu bamaze igihe bahanganye n’ibiza biterwa n’imiterere y’aho batuye kera. Izi nzu turimo kububakira zirageretse, birondereza ubutaka ndetse ni inzu zijyanye n’icyerekezo.’’
Yongeraho ko hari gahunda yo gukomeza kwagura umudugudu abaturage bazatuzwamo no mu gihe kiri imbere, abaturage bakazafashwa kubona aho kuba habereye Umunyarwanda.
Umudugudu w’Icyitegererezo wa Muhira ugizwe n’inzu zigeretse gatatu, zigizwe n’inyubako 120. Zizatuzwamo imiryango 120 zikazuzura zitwaye miliyari 3 Frw. Izi nzu zizatangwa hakurikijwe ingano y’abagize umuryango kuko harimo izifite ibyumba bitatu n’uruganiriro ndetse n’izifite ibyumba bibiri n’uruganiriro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!