00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Imiryango 17 yasenyewe n’ibiza imaze amezi atatu inyagirirwa hanze

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 6 December 2020 saa 12:52
Yasuwe :

Imiryango igera kuri 17 yo mu murenge wa Mudende ivuga ko hashize ameze agera kuri atatu idafite aho kuba kubera ko inzu zabo zasenywe n’ibiza by’imvura n’umuyaga, ikaba isaba ko yagobokwa muri iki gihe kubera ko iri kunyagirirwa hanze.

Sebahire Elifazi utuye mu kagari ka Ndoranyi muri uyu murenge wa Mudende avuga ko yahuye n’iki kibazo cyo gusenyerwa n’ibiza mu mezi abiri ashize.

Uyu mugabo ufite abana batanu, avuga ko ntaho kwikinga cyane cyane muri ibi bihe by’imvura.

Ati “Gusakara byarananiye, nabuze icyo nakora turasaba ko badufasha bakazidusanira’’

Mu buhamya butangwa n’abaturanyi babo, bavuga ko aba baturage batorohewe cyane muri iki gihe cy’imvura ku buryo ubuzima bwabo n’ubw’abana babo buri mu kaga.

Kabera Claude avuga ko barara bahagaze kugeza mu gitondo agasaba ko bafashwa bakabona isakaro.

Ati’’Turara duhagaze bugacya kuko hano imvura ihora igwa buri joro n’abafite abana babuze imyambaro y’ishuri. Nta n’ibyo kurya tugira badufashije bakaduha isakaro baba batubyaye’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Mudende, Rudatinya Vianney yijeje aba baturage ko bitarenze icyumweru kimwe baraba bagejejweho isakaro.

Ati “Mui cyumweru kimwe bazaba bayabonye. Hararangaye abandi twabacukishirije mu baturanyi, ndumva mu byumweru bibiri bazaba barangije gusakara nta kibazo. Barahangayitse ariko ubushobozi bw’umurenge ni buke ariko tugira ubuvugizi ku karere.”.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique yavuze ko amabati ahari, asaba ko ubuyobozi bw’umurenge bwaza kuyafata.

Ati “Amabati arahari ku karere uyasabye arara ayabonye ariko turasaba abaturage kuzirika ibisenge no gufata amazi kuko kariya gace kabamo umuyaga n’imvura nyinshi. Uyu mwaka dufite inkunga y’amabati ariko umwaka utaha nta nkunga ihari, batangire bafata ingamba zo guhangana n’ibiza’’

Imiryango 35 yo mu Murenge wa Cyanzarwe na 12 yo mu Murenge wa Busasamana yasenyewe n’imvura ivanze n’umuyaga, kuwa 26 Nzeri 2020 yahawe ubufasha bw’amabati 775 yo gusakara inzu zabo ariko bagenzi babo ba Mudende n’ubu baracyategereje.

Aba baturage bavuga ko inzu zabo zasenywe n'ibiza bakaba barabuze ubushobozi bwo kuzisana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages