00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RUBAVU: Imiryango 2000 iheze mu gihirahiro cyo kwimurwa ahazagurirwa ikibuga cy’indege

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 7 January 2015 saa 05:27
Yasuwe :

Abatuye mu nkengero z’ikibuga cy’indege cya Rubavu bakomeje gutaka igihombo gikomeye baterwa no kuba bamaze igihe kinini barabujijwe gukora ibikorwa by’iterambere babwirwa ko bagiye kwimurwa, none amaso akaba yaraheze mu kirere.
Aba baturage bagera ku 4000 batuye mu ngo 2000 ziri mu nkengero y’ikibuga cy’indege cya Rubavu kimaze umwaka kidakora, bavuga ko ubuzima bwabo butameze neza kuko batemerewe kugira imishinga y’iterambere bakorera aho batuye kuva muri 2006 ubwo batangiraga kubwirwa (…)

Abatuye mu nkengero z’ikibuga cy’indege cya Rubavu bakomeje gutaka igihombo gikomeye baterwa no kuba bamaze igihe kinini barabujijwe gukora ibikorwa by’iterambere babwirwa ko bagiye kwimurwa, none amaso akaba yaraheze mu kirere.

Aba baturage bagera ku 4000 batuye mu ngo 2000 ziri mu nkengero y’ikibuga cy’indege cya Rubavu kimaze umwaka kidakora, bavuga ko ubuzima bwabo butameze neza kuko batemerewe kugira imishinga y’iterambere bakorera aho batuye kuva muri 2006 ubwo batangiraga kubwirwa ko bazimurwa.

Aba baturage bavuga ko badashobora kubona inguzanyo muri banki bitewe n’uko imitungo yabo bagatanzeho ingwate imaze igihe batayifiteho uburenganzira.Ikindi kibazo gikomereye aba baturage, ni uko batemerewe kuba bavugurura inzu batuyemo cyangwa ngo bazihe isura nziza, kuko byabashyira mu gihombo gikabije.

Umwe mu baturage yabwiye ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA dukesha iyi nkuru, ko amaze igihe kirekire aba mu nzu yamushwanyagurikiyeho inamuvira, kandi ngo yasabwe kutagira imirimo mishya ayikoraho kuko azimurwa.

Yagize ati “Batubariye hashize ngira ngo ni imyaka 12, ubwo rero baratubwira ngo ntitugashyiremo ikindi gikorwa twese turahagarara..inzu ubu ngubu zarashwanyaguritse turavirwa, ibiti byaramunzwe ibintu bimeze nk’ifu bitumenekaho usanga ku bitanda yuzuye mbega nta mutekano dufite.Abenshi nta mazi tugira twatinye gukurura amazi.”

Hari abaturage bavuga ko bahagaritswe kubaka inzu zabo zigeze mu gice, kandi ngo bazubakaga ku madeni ya banki, ubu bakaba bagowe no kwishyura inguzanyo kandi i byo bakiye inguzanyo bitarababyariye umusaruro.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rubavu, umwe mu irebwa n’iki kibazo bwemeza ko igihirahiro cy’abaturage bukibona kandi ngo bwakoze ubuvugizi bushoboka bwose n’ubwo magingo aya nta musaruro ugaragara buratanga.

Imanizabayo Clarisse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge yemeza ko bayobewe iherezo ry’iki kibazo abaturage ayoboye bamazemo igihe kirekire.

Ati “Ikibazo rero kiracyahari kandi abaturage baheze mu gihirahiro kuko kimaze igihe kirekire, abakozi baje kubarura imitungo y’abaturage hashize hafi amezi atatu ntabwo baragaruka kubabwira igihe bazishyurirwa.”

Yunzemo ati “Twasabye ubuyobozi bw’akarere kugira ngo budukorere ubuvugizi abaturage bashobore kuva muri icyo gihirahiro batubwiye ko bagikora ubuvugizi muri Minisiteri y’ibikorwa remezo turacyategereje igisubizo kizavamo.”

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ntigaragaza igihe nyakuri aba baturage bazishyurirwa imitungo yabo bakava mu gihirahiro, icyakora yemeza ko inyigo y’imiterere y’ikibuga cy’indege ari nayo yateye ubu bukererwe igeze kure, bityo ibikorwa byo kwishyura abaturage nabyo bikaba bitazatinda.

Umunyamabanga uhoraho muri Ministere y’ibikorwa remezo, Christian Rwakunda avuga ko abagomba kwimurwa bazahabwa ibisabwa n’aho abatazimurwa bo bakemererwa gukomeza inyubako zabo.

Ati “Hari inyigo yakozwe kugira ngo tumenye ni ikihe kibuga kingana gute, kizakira indege zingana gute?iyo nyigo yararangiye none tuzareba ni bande bagomba kwimurwa. N’abatari ngombwa tubareke bakomeze inyubako zabo.”

Mu Kwakira kwa 2014, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka nawe yasuye iki kibuga cy’indege agaragarizwa ikibazo cy’abaturage bamaze igihe bategereje kwimurwa bikabazitira mu bikorwa by’iterambere.

Mu mwaka wa 2013, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe Ubwikorezi, Alexis Nzahabwanimana, yasuye iki kibuga yizeza abaturage ko bagiye kubarirwa bakimurwa ndetse mu gihe cya vuba, ariko ntibyubahirijwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages