00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Imiryango 40 y’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi yahawe ibiribwa

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 20 April 2020 saa 08:08
Yasuwe :

Imiryango 40 y’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahawe ibiribwa byo kubafasha mu gihe batabasha kujya gukora kubera icyorezo cya Coronavirus, abenshi muri bo bakaba bakoraga imirimo itandukanye isaba kwambuka umupaka.

Iyi miryango ikaba yafashijwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, ikaba yahawe umuceri, kawunga, ibishyimbo n’amafaranga ibihumbi 10 kuri buri muryango.

Nyirakarema Rosette umwe mu bapfakazi bahawe ibiribwa, ashima ababitanze kuko byamugobotse n’abana be, asaba uwishoboye wese kunganira leta mu gufasha abashonje.

Ati “Nabyakiriye neza. Imana ihe umugisha ababitanze kuko nk’ubu ndimo kugaburira abana umunani ku buzima dufite muri iyi minsi tutari gusohoka ubishoboye wese yadufasha nubwo leta yadufashaga ariko ubu ifite ibibazo byinshi, bayifasha bibuka abapfakazi.’’

Nyiransabimana Jacqueline na we yashimye inkunga yahawe asaba ko n’abandi bababaye bafashwa muri ibi bihe byo kwirinda Coronavirus.

Ati “Turi mu gihe cyo kudasohoka, kubera kwirinda Coronavirus imirimo twakoraga yarahagaze. Ndashima iyi nkunga bakomeze bafashe kuko uretse n’abarokotse hari n’abandi benshi bababaye’’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste, yabijeje ko iyi gahunda yo kubitaho izakomeza abashimira ukuntu barimo kwitwara mu kwirinda Coronavirus.

Ati “Tuzakomeza kubitaho no kubahumuriza muri ibi bihe turimo by’umwihariko turabashimira ukuntu barimo kwitwara bubahiriza ingamba leta yafashe mu kwirinda Coronavirus.’’

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Bisengimana Innocent, yashimye abatanze iyi nkunga mu gihe cyo kwibuka yizeza abarokotse ko bazakomeza kwitabwaho.

Ati “Ni igikorwa cyo gushimirwa mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuko baba bafite ibikomere byakongeraho n’icyorezo cya Coronavirus bikaba ibindi kuko hiyongereyeho no kuba batarimo gusohoka ngo babashe gukora.”

Nkuko byatangajwe n’aba bapfakazi abenshi bakaba bakoraga ubucuruzi mpuzamipaka bucirirtse ku mupaka muto uzwi nka petite barrière ubu bakaba batabasha kwambuka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwemeza ko ingo zigera ku 7000 zahawe ibiribwa muri iki gihe cyo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Iyi miryango yahawe ibiribwa birimo umuceri, kawunga n'ibindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages