00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Imiryango 40 yari itunzwe no gukorera muri Congo yahawe ibiribwa

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 4 April 2020 saa 05:57
Yasuwe :

Kuva tariki 21 Werurwe, Leta y’u Rwanda, yafashe ingama zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, aho abaturage bose basabwe kuguma mu ngo keretse abajya guhaha, gushaka cyangwa gutanga serivisi ku mabanki no kwa muganga.

Ibi byatumye hari imiryango myinshi y’abari batunzwe n’akazi bakoze ku munsi, bityo leta n’abagiraneza biyemeza kubagoboka babaha iby’ibanze nkenerwa birimo n’ibiribwa.

Muri uyu murongo, Rwiyemezamirimo Nyiramongi Odette usanzwe ukora ibirebana n’ubukerarugendo mu Karere ka Rubavu, yagobotse imiryango 40 yari isanzwe ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu ikaba itakibasha kwambuka kubera imipaka ifunze, mu kwirinda Coronavirus.

Buri muryango wagenewe umuceri, kawunga, amavuta yo guteka, ibishyimbo, umunyu n’isabune, byo kubafasha muri iyi minsi batarimo kubasha kujya mu kazi gasanzwe kabatunze buri munsi.

Nyiramongi avuga ko aba baturage basanzwe bakorera muri Congo, bakaba batakibasha kwambuka akaba ariyo mpamvu yabagobotse nk’abaturanyi asaba n’abandi gufasha nk’uko umuco nyarwanda ubiteganya.

Ati ’’Kubera icyo cyorezo kibangamiye ubuzima kandi aba baturage bakoreraga muri Congo aho bacururizaga none ibintu byarahagaze, bari bababaye kandi iyo umuturanyi agize ikibazo ufite akantu umurushije ugomba kumufasha”.

Yakomeje agira ati “Nkaba nshishikariza abantu bose niba ufite ikilo cy’umuceri cyangwa umunyu, ako ufite ugomba gufasha abandi nk’uko umuco nyarwanda ubiteganya’’.

Abaturage bagobotswe, bagaragaje ibyishimo kuko kuva imipaka yafungwa ubuzima bwahise bukomera kuri bo kuko nta kindi bakoraga kitari ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri RDC.

Umwe yagize ati “Njyewe ndibana n’abana batandatu nta mugabo mfite kandi nibana mu nzu nkodesha nkaba nari nsanzwe ncururiza muri Congo. Kuva bafunga imipaka inzara ikaba yari igiye kutumerera nabi nkaba nshima uyu mubyeyi ibi biribwa aduhaye bikaba bizadufasha gusunika iminsi’’.

Hagobotswe kandi n’abakoraga akazi ariko babuze uko bataha. Habineza Modeste akaba ahagarariye bagenzi be bakoreraga mu murenge wa Nyamyumba akazi kagahagarara bakabura uko bataha.

Ati ’’Iki gikorwa uyu mubyeyi adukoreye ni igikorwa cyiza cy’ubutabazi kuko duturuka kure mu karere ka Gicumbi, ibyemezo byafashwe turi hano none bongereyeho indi minsi. Ku birebana n’ibiribwa arakoze kutugoboka njyewe na bagenzi banjye turashimye’’.

Nyiramongi Odette wari uri mu kanama gashinzwe gutanga amanota muri Miss Rwanda 2017, aho yari ari kumwe na Mike Karangwa, Rwabigwi Gilbert akaba asanzwe akora ibikorwa by’urukundo nko gufasha abarwayi.

Mu 2018 akaba yarororoje urubyiruko rugororerwa Iwawa afatanyije na Miss Iradukunda Elsa.

Abakorera ubucuruzi muri Congo bitabiriye iki gikorwa ari benshi
Mu byo bahawe harimo ibishyimbo
Bimwe mu biribwa bahawe byabanje gupfunyikwa
Nyiramongi ashyikiriza umuturage isabune n'iyindi mfashanyo
Ubwo ibiribwa byahawe aba baturage byahageraga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages