00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Imiryango irenga 600 imaze gukodesherezwa; imibereho mishya y’abagizweho ingaruka n’ibiza

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 8 June 2023 saa 12:37
Yasuwe :

Ubuzima bwo mu nkambi buri gihe ntabwo buryohera uburimo hatitawe ku mpamvu iyo ari yo yose yabuteye. Biba amahire iyo bwa buzima bushaririye umuntu abuvuyemo agasubira mu buzima busanzwe.

Ibiza biheruka kwibasira ibice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko Uburengerazuba bw’u Rwanda, byatumye abaturage barenga ibihumbi 20 bava mu byabo bacumbikirwa mu nkambi zirenga 80 mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Birumvikana ko ubuzima bari bababayemo bwari bugiye guhinduka kuko kuba mu nkambi biragora kuri buri wese, cyane ko nta byiringiro byo kuzayisohokamo vuba bari bafite.

Uko kubura ibyiringiro kwashingiraga ku kuba ibiza byashenye inzu zari zituwemo, mu buryo bukomeye ndetse n’ibintu byabo bikangizwa n’amazi bikabatera kwibaza aho bazerekeza.

Nyuma yo kugira inkambi zitandukanye hatangiye gahunda yo kuzigabanya binyuze mu guhuza abantu kugira ngo hakorwe izihurijwemo abantu benshi aho kugira inkambi nyinshi zitatanye.

Kuri ubu ukwezi kurihiritse aba baturage bari mu buzima bwo mu nkambi, gusa mu bice bitandukanye hatangiye gahunda yo kuzifunga kugira ngo basubizwe mu buzima busanzwe.

Mu gukura abaturage mu nkambi bashyizwe mu byiciro bibiri bitandukanye birimo abari basanzwe bikodeshereza aho hagwiriwe n’ibiza ndetse n’abari batuye.

Ubuyobozi bugaragaza ko abari basanzwe bakodesha Leta yafashe icyemezo cyo kubafasha gukodesha mu gihe cy’amezi atatu ari imbere, ndetse guhera kuri 27 Gicurasi 2023 batangiye kuva mu nkambi.

Abagiye gucumbikirwa bagenerwa nibura 105.000 Frw kuri buri muryango nyuma yo gukora igenagaciro rusange bitewe n’uko ibiciro by’inzu muri Rubavu bihagaze akifashishwa mu gihe cy’amezi atatu.

Banahabwa kandi ibiribwa bizabafasha mu gihe cy’iminsi ya mbere bakigera muri iyo nzu bitewe n’umubare w’abagize umuryango. Kuri ubu imiryango 599 yamaze gufashwa yavuye mu nkambi.

Ikindi cyiciro ni icy’abantu bari batuye bagomba kubakirwa. Aba na bo bazabanza kuvanwa mu buzima bwo mu nkambi bakodesherezwe hanyuma bubakirwe hagendewe ku babaye cyane.

Niyigena Hadidja uri mu bamaze gukodesherezwa agaragaza ko hari impinduka zimaze kuba ugereranyije no kuba mu nkambi ndetse akanashima ko Leta yabaherekeje muri byose.

Ati “Baduhaga igihe cyo gushakisha inzu, wamara kuyibona bakajya kuyisura ngo barebe uko imeze hanyuma bakabona kuguha amafaranga yo kwishyura inzu. Ubu twageze aho twabonye inzu kandi ubuzima busa n’uburi guhinduka kuko ibyo kurya byo birahari.”

Umusaza w’Imyaka 88 wo mu Murenge wa Rugerero n’umugore we w’imyaka 85 bagaragaje ko bishimira cyane uko bafashijwe kubona aho kuba nyuma y’ibiza kuko ubuzima bwo mu nkambi kuri we n’umugore we bwari bugoye cyane.

Ati “Buriya Kagame yaturwanyeho kuko iyo atatuzanira aba bayobozi ngo batwiteho tuba twarashize. Barandebye barankurura bashyira ku ruhande hanyuma bajya kudukodeshereza inzu kuko babonaga ubuzima bwo mu nkambi kuri twe bugoye.”

Haracyari imbogamizi

Benshi mu bagizweho ingaruka n’ibiza, harimo abagaragaza ko bari bafite amadeni ya banki basabye mu rwego rwo kwiteza imbere ariko ibintu bikaba byarajyanye n’amazi bityo bakaba bari mu gihirahiro cy’uko bazishyura.

Niyigena yagize ati “Naravuze nti aho kugira ngo nkomeze nicare, reka nshake icyo gukora. Navuganye n’umugabo tujya muri Banki dusaba inguzanyo kugira ngo mbone uko nkora. Ibiza byabaye nyimaranye amezi abiri, nari natangiye gucuruza ariko ibyo nakoraga byose byatwawe n’amazi.”

Yagaragaje ko hari impungenge ku bijyanye no kwishyura izo nguzanyo bafashe cyane ko nta kazi bafite uyu munsi ndetse n’ibintu yakoraga bikaba byarahagaze.

Ati “Ejo bundi, itariki yo kwishyura yarageze Banki irampamagara imbaza impamvu nta mafaranga natanze, nababwiye ko twagizweho ingaruka n’ibiza baransubiza bati nkore uko nshoboye ku buryo ukwezi gutaha ntazajyamo ikindi kirarane ariko ubu nta handi mfite nkura nibaza uko bizagenda.”

Yagaragaje ko yifuza kuba yafashwa binyuze mu gushaka uburyo aba baturage bagizweho ingaruka n’ibiza bafite imbaraga zo gukora bashobora guherekezwa bakabona inkunga bagakomeza kwirwanaho.

Mugenzi we Ingabire Lucie ni umubyeyi w’abana batandatu ariko kuri ubu asigaranye batatu abandi bishwe n’ibiza hamwe n’umugabo we, yagaragaje ko nubwo ubu yamaze gukodesherezwa inzu, abonye uburyo ashobora gukora ubucuruzi buciriritse ku buryo yabasha kwirwanaho.

Abasezererwa mu nkambi bahabwa n'ibiribwa
Niyigena avuga ko ubuzima bumaze kugaruka ariko afite impungenge ku mwenda wa banki
Abaturage bagaragaza ko bamaze kuruhuka ubuzima bwo mu nkambi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages