Iyi mibare yashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwashyikirizaga imiryango 10 yo mu Murenge wa Rubavu itagiraga aho kuba inzu zubatswe n’umuryango w’inshuti z’u Rwanda zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzweimibereho myiza y’abaturage,Ishimwe Pacifique yavuze ko bafite intego yo kubakira imiryango 148 uyu mwaka ariko hakiri abarenga 1700 badafite aho kuba.
Ati “Ubusanzwe muri uyu mwaka tugomba kubakira abaturage 148 twari tumaze kubakira abagera kuri 88 hiyongereyeho abangaba 10 ubwo babaye 98 turacyakomeje n’izindi nzu, turacyayubaka hari ageze igihe cyo gusakara, hari ari kujyamo sima ni intego y’umwaka ariko ubusanzwe dufite abarenga 1700 bari ku rutonde rw’ababaruwe umwaka ushize bakeneye kubakirwa ni abaturage benshi ariko dutekereza ko hamwe n’abafatanyabikorwa b’akarere tuzabikemura.’’
Yakomeje avuga ko nubwo mu 2017 bari bagerageje kubakira abari badafite aho kuba nyuma yaho hakomeje kuboneka abandi badafite aho kuba ariko ku bufatanye n’inzego zitandukanye bari kugenda babubakira uko ubushobozi bubonetse.
Imiryango yahawe inzu yashimye ubu bufasha kuko yari ibayeho nabi hakiyongeraho no kutagira aho kuba.
Bayahunde Espérance wo mu Kagari ka Murara mu Murenge wa Rubavu yashimye inzu yahawe avuga ko yahoraga yirukanwa mu nzu kubera umwana we ufite uburwayi bwo mu mutwe wangizaga iby’abaturanyi.
Ati “Nabaga mu nzu nkodesha kandi mfite umwana ufite ubumuga, kimwe mu bibazo byari bingoye ni uko yasenyeraga abankodesheje bakanyirukana, nari naramaze kurambirana kuko nari maze kwirukanwa mu nzu zigera kuri enye, ubu ndishimye kuba nanjye narubakiwe nkaba mbonye inzu yanjye, sinzongera gusohorwa mu nzu ngo mbunze imitima nyagiranwa n’abana.”
Uwimana Marcelline mu gahinda kenshi yavuze ko yagorwaga no gukodesha, guca inshuro no kwita ku mubyeyi we n’abana be wenyine kuko umugabo yamutaye.
Ati “Iyi nzu mpawe igiye gukemura ikibazo cy’icumbi, ntuze nite kubana na mama warembeye mu nzu, kuko nagorwaga no kujya guca incuro, no gushaka ikodi ngo ntasohorwa mu nzu.’’
Nubwo Leta igerageza kubakira abatishoboye badafite aho kuba mu Karere ka Rubavu hari umwihariko w’uko abenshi usanga bari bafite inzu n’amasambu bakabigurisha ndetse hari n’abagurisha izo bubakiwe na Leta nyuma ukabasanga baje ku Karere bashaka kuhaba kuko ntaho bafite ho kuba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!