00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Imishinga y’abanyeshuri yahize iyindi mu bukerarugendo yahembwe miliyoni 200 Frw

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 8 December 2018 saa 10:29
Yasuwe :

Imishinga 14 y’abanyeshuri yahize indi mu bukerarugendo mu gace k’umukandara wa Kivu, yahembwe amafaranga angana na Miliyoni 200.

Ni mu marushanwa yahuje ibigo by’amashuri makuru aribyo; UTB Gisenyi, Musanze Polytechnic na Muhabura Polytechnic, akaba yarangiye ishuri rya UTB rije imbere n’imishinga 12 yahembwe.

Ndazigaruye Jean Claude umwe mu batsinze n’umushinga wa Kivu Belt Coffe Shop, avuga ko amaze gusanga ko kubona ikawa mu karere ka Rubavu, bigoranye yahisemo gushaka uburyo yajya iboneka hafi ku basura aka karere.

Ati “Inaha muri Rubavu dufite amahirwe yuko twakira ba mukerarugendo benshi. Nkanjye wahisemo gukora ibintu bijyanye n’ikawa usanga ahantu bayibona gusa ari mu mahoteri ku buryo kuyibona hafi nko mu maduka ayicuruza bitoroshye ugasanga bashubijeyo amafaranga kandi ariyo tuba dushaka.”

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Ngenzi Yves, avuga ko iyi mishinga izafasha mu kongera abantu basura igihugu by’umwihariko Intara y’Uburengerazuba.

Ati “Iyi nimwe mu mishinga izafasha uturere duturiye umukandara wa Kivu, kandi n’abakerarugendo bazunguka ahantu henshi bazasura muri iyi ntara n’amafaranga yiyongere”.

Umwaka ushize mu gihugu hinjiye abantu bangana miliyoni 1.2, binjije miliyoni 438 z’amadolari y’Amerika, gusa amenshi yavuye muri za pariki ari yo mpamvu mpamvu hashyirwa imbaraga no mu bindi ngo umusaruro w’ubukerarugendo urusheho kwiyongera.

Umuyobozi wa Kaminuza y’ubukerarugendo n’ikoranabuhanga (UTB), Dr Kabera Callixte, avuga ko kuba baje imbere babikesha ko biteguye cyane kuko ibyo gutegura imishinga y’ubukerarugendo ari gahunda bamaranye imyaka itanu.

Ati “Kuva muri 2013 dusanzwe dushyiraho amarushanwa yo kwihangira imirimo cyane cyane mu bukerarugendo, aho 60% mu barangiza hano baba bafite ubushobozi bwo guhanga imirimo bagatanga n’akazi”.

Iyi mishinga uko ari 14 yanditswe muri RDB, ikaba izahabwa inguzanyo na I&M Bank ku bwishingizi bw’ikigega cya BDF, nyuma y’imyaka ibiri ikazhabwa indi nkunga ivuye mu kigega cya Eco-Emploi naho ishami rishinzwe ubukerarugendo mu rugaga rw’abikorera rikazabafasha kubahuza nabo bazakenera mu masoko.

Imishinga 14 yahawe miliyoni 200 Frw ndetse ikazanagurizwa na I&M Bank

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages