00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Babiri bazize impanuka y’imodoka yaguye muri Sebeya

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 26 January 2016 saa 02:10
Yasuwe :

Abantu babiri bitabye Imana abandi batandatu barakomereka ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Hiace yari ivuye i Musanze yerekeza mu Mujyi wa Rubavu, yagwaga mu mugezi wa Sebeya uherereye mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama 2016, imodoka yari itwaye abagenzi yaguye mu mugezi wa Sebeya nyuma yo kugonga umunyegare imukubise ikirahuri gifasha abashoferi kureba inyuma (rétroviseur).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi, yabwiye IGIHE ko iyi modoka yaguye mu mugezi wa Sebeya kubera uburangare bw’umushoferi wari uyitwaye.

Yagize ati “Yagonze umugenzi wari ku igare noneho umushoferi arangara ari kumureba inyuma kuko imodoka yari yanacitse feri ihita igwa mu mugezi.”

Yakomeje avuga ko abantu babiri bahise bapfa abandi batandatu barakomereka uretse ko babiri muri bo ari bo bakomeretse bikabije.

Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi yasabye abashoferi muri rusange kujya bahoza umutima ku binyabiziga batwaye mu rwego rwo kwirinda impanuka nk’izo.

Abaguye muri iyo mpanuka n’abayikomerekeyemo bahise bajyanwa mu Bitaro by’i Rubavu.

Abantu babiri bapfuye abandi batandatu barakomereka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages