00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu bane, abandi batanu barakomereka

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 16 October 2026 saa 12:55
Yasuwe :

Mu Karere ka Rubavu habereye impanuka y’imodoka itwara imizigo yagonze inzu z’ubucuruzi, igahitana abantu bane, abandi batanu bagakomereka.

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa 15 Ukwakira 2026, ahagana saa tanu z’ijoro, mu Mudugudu wa Buhuru, Akagari ka Byahi, Umurenge wa Rubavu.

Yakozwe n’imodoka itwara imizigo ifite nimero ya plaque UBN 757 D.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Rwibasira Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko w’ikinyabiziga.

Yagize ati “Nibyo koko impanuka yabaye itewe no kutaringanirza umuvuduko, batanu bakomeretse umwe niwe wajyanwe mu bitaro bya Kaminuza (CHUK), abandi bane bapfuye.”

Rwibasira yavuze ko ubuyobozi bukomeje kuba hafi y’imiryango y’ababuze ababo muri iyi mpanuka, ndetse n’abacuruzi bangirijwe ibikorwa by’ubucuruzi.

Yasabye kandi abashoferi kujya basuzumisha ibinyabiziga byabo, kugira ngo bamenye ko bimeze neza mbere yo kubikoresha, bityo bagabanye ibyago by’impanuka zo mu muhanda.

Imibiri y’abantu bane bitabye Imana yajyanywe mu Bitaro bya Gisenyi.

Imiryango itanu y'ubucuruzi yagonzwe n'iyi kamyo
Iyi kamyo yakoze impanuka yangiritse cyane
Benshi mu baturage bihutiye gutabara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages