Iyi mpanuka yabaye mu ma saa saba kuri uyu wa Kane, yapfiriyemo Butsitsi Oivier w’imyaka 34 ukomoka wo mu murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu, na Rudasingwa Jean Claude w’imyaka 36 wo mu murenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro.
Umushoferi wari utwaye iyi modoka n’abandi batatu bakomeretse bajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Gisenyi.
Imirambo y’abishwe n’iyi mpanuka bajyanywe ku buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba, Nzitakuze Jean, nawe watabaye yahamije aya makuru avuga ko babiri bahise bitaba Imana naho bane bakomeretse cyane harimo n’abacitse amaguru.
Turacyakurikirana inkuru...



















TANGA IGITEKEREZO