00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Impinja z’impanga zatawe ku muhanda

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 4 March 2018 saa 11:48
Yasuwe :

Umubyeyi utaramenyekana yataye abana b’impanga ku muhanda mu rukerera rwo ku wa 4 Werurwe 2018, mu Kagari ka Gikombe, Umurenge wa Rubavu, ku muhanda Gafuku –Giko.

Izi mpanga z’abana b’abahungu bafite nk’amezi abiri batoraguwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru zigihumeka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari Ka Gikombe, Mukamuyango Caritas, yabwiye IGIHE ko abana bahise bihutanwa kwa muganga.

Yagize ati “Nimugoroba mu masaha ya saa cyenda nibwo abanyerondo babonye umubyeyi ufite abana babiri ababwira ko abajyanye kwa muganga nuko nyuma basanga yabataye ku muhanda. Ubu abana twabajyanye ku Kigo nderabuzima cya Byahi ngo bitabweho mu gihe tubashakira Malayika murinzi wo kubarera naho umubyeyi aracyashakishwa.’’

Ikibazo cy’abata abana ku muhanda cyaherukaga kumvikana muri Rusizi muri Gashyantare 2018, ubwo uruhinja rwasangwaga mu gikarito ahategerwa imodoka mu Kagari ka Cyangugu, Umurenge wa Kamembe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages