Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, Maj.Dr Kanyankore William, yavuze ko izi mpunzi zinjijwe mu Rwanda ku wa 28 Kamena 2017 zigahita zijyanwa mu Nkambi ya Nkamira.
Yakomeje avuga ko zinjiye mu gihugu mu gihe byari byamaze gutangazwa ko mu Mujyi wa Goma muri RDC hari Cholera, ndetse umwana w’imyaka umunani wahise ajyanwa kwa muganga muri iryo joro yarageze mu Rwanda afite ibimenyetso birimo kuruka, guhitwa no gucika intege.
Ati “Batuzaniye umwana umwe, dufata ibizamini dusanga arwaye Cholera turamuvura ndetse tumushyira mu kato. Twahise tujya mu nkambi bukeye bwaho dupima n’abandi abo dusanganye Cholera turabavura, ndetse dushyiraho akato mu nkambi.”
Yakomeje avuga ko kugeza ubu abantu umunani baturutse muri RDC aribo bamaze kuyigaragaraho, bakaba babujijwe kugera ku bitaro kugira ngo batanduza abanyarwanda, dore ko kugeza ubu nta n’umwe urayigaragaraho.
Kanyankore avuga ko kandi basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, ubufatanye mu kuburira abaturage bakunze gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ndetse banasaba UNCHR kutinjiza impunzi mu Rwanda zitabanje gupimwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie, yavuze ko nyuma yo kumenya ko muri RDC hari iki cyorezo, basaba abaturage kurushaho kwita ku isuku no kwitwararika
Ati “Twamaze kumenya ko hari abaturanyi bacu bo muri Congo bagaragayeho indwara ya Cholera, ni indwara yandura, icyo dusaba abaturage bacu by’umwihariko abakunze kujya muri kiriya gihugu ni ukwitwararika mu mafunguro bafata ndetse bakagira isuku”
Akarere ka Rubavu kaherukaga kuvugwamo cholera muri Kanama 2016, ubwo abantu 60 bayirwaraga ndetse batatu muri bo ikabahitana.



















TANGA IGITEKEREZO