00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Inka ziribwa zikajya kubagirwa muri RDC

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 8 January 2019 saa 11:37
Yasuwe :

Mu karere ka Rubavu haravugwa ikibazo cy’inka zibwa zikajya kubagirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), iki kibazo kikaba cyaragize ubukana mu mpera z’umwaka ushize.

Mu mirenge yose igize Akarere ka Rubavu, harabarurwa inka 41 zimaze kuburirwa irengero mu mezi abiri gusa.

Mu ijoro ryakeyemo kuwa Mbere w’iki cyumweru, mu Murenge wa Rubavu hibwe inka eshanu z’umugabo witwa Nsengiyaremye zifatanwa abasirikare ba RDC, bamaze kubagamo ebyiri.

Ibi byatumye inzego zitandukanye zikorana inama n’abaturage zibasaba gukaza amarondo.

Lt.Col Kayumba Alphonse ukuriye inkeragutabara mu Karere ka Rubavu, yasabye abaturage gukaza amarondo kuko usanga adakorwa n’akozwe agakorerwa mu muhanda ntagere mu ngo z’abaturage.

Ati “Muzishyire mu bikumba mukore n’amarondo, ndasaba abayobozi ko babishyira mu bikorwa kuko ni ikibazo kuba Rubavu tumaze kwibwa inka 41 mu mezi abiri. Aba bajura twabafata nk’abacengezi kuko ni abanzi tubarwanye twivuye inyuma”.

Abaturage bavuga ko nyuma y’ubujura bw’inka bumaze kuba bwinshi mu Murenge wa Rubavu, bagiye gufatanya n’inzego zose bakora amarondo y’umwuga.

Ndererimana Jean de Dieu wo mu Murenge wa Rubavu, yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu gukora amarondo kugira ngo hakumirwe ubu bujura.

Ati “Nk’uko abayobozi ba gisirikare na polisi babidusabye, ubu tugiye gukaza amarondo tuzenguruka hose’’.

Inka zimaze kwibwa uko ari 41, Umurenge wa Rubavu niwo wibwemo nyinshi kuko hamaze kwibwamo 11 harimo ebyiri zagaruwe kuri uyu wa Mbere, n’indi imwe itaramenyekana nyirayo nayo yafatanywe ingabo za RDC.

Lt. Col Kayumba Alphonse yasabye abaturage gukaza amarondo
Abaturage bavuga ko inka zibwa zikajya kubagirwa muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .