Abaturage 20.326 bavuye mu byabo mu turere twose twagizweho ingaruka n’ibiza, turimo Nyabihu, Burera, Karongi, Musanze na Rubavu bacumbikirwa muri site z’agateganyo 83.
Mu Karere ka Rubavu hahise hashyirwaho inkambi kimwe n'ahandi mu gukura abaturage mu manegeka no kugira ngo babashe kwitabwaho hakorwa inkambi enye zirimo iya Nyamyumba, n’ebyiri zo muri Rugerero nk’inkambi ya Inyemeramihigo na Vision Jeunesse Nouvelle.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’Agateganyo, Nzabonimpa Deogratias, yabwiye itangazamakuru ko kugeza ubu habarurwa inzu zigera kuri 855 zasenyutse burundu, 719 ziyashije ku buryo zitakongera guturwamo bivuze ko zirenga 1564 zose hamwe.
Yavuze ko bitewe n’imibereho yo mu nkambi bifuza ko abantu bose basubira mu buzima busanzwe ndetse kuri ubu zimwe zamaze gufungwa kuko abari bazirimo basubijwe mu buzima busanzwe.
Ati “Icyifuzo cyacu ni uko izi site zitakabaye zitinda kuko ntabwo ari ishema kuri twe. Buri wese urimo hariya wahuye n’ibiza azafashwa mu gihe gito kitarambiranye ziriya site zivanweho.”
Yagaragaje ko izi site zitagomba kumara icyumweru zigihari kandi ko abantu bose bazafashwa kubona uburyo bwo kubaho mu gihe bazaba bazivuyemo bagakomeza n’ubuzima busanzwe.
Bamwe mu bagituye mu nkambi bagaragaza ko nubwo bitaweho ariko bakeneye gusubira mu buzima busanzwe kandi bizeye ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi nk'uko Nirere Chantal yabigarutseho.
Yagize ati “Tukimara kubona uko bari guherekeza neza abari basanzwe bakodesha bakabaha ibihumbi 105 Frw, bakabaha ibyo kurya mfite icyizere ko natwe bari ba nyirinzu bazaduherekeza. Ikindi ni uko dufite icyizere ko bagiye kutwubakira, nta kibazo dufite. Tuzaba turuhutse byinshi kuko ku buzima bw’inkambi biba bigoye cyane ndetse no kuba umuntu yakisanzura ku mibereho yose.”
Aba baturage bagaragaza ko bifuzaga ko Leta aho kubimura aho bari batuye hakubakirwa neza Umugezi wa Sebeya hanyuma hagasigwa na mitero runaka z’umugezi abandi bakubakirwa aho bari batuye.
Ibi ariko bitandukanye n’ibyo ubuyobozi bugaragaza kuko hamaze gukora inyigo igaragaza inyubako zigomba kuvaho ndetse n’abagomba kwimurwa kuri uyu mugezi mu kwirinda ko ibintu nk’ibi byazongera kubaho.
Abafashwa hazarebwa ku babaye cyane
Mu gukura abaturage mu nkambi bashyizwe mu byiciro bibiri bitandukanye birimo abari basanzwe bikodeshereza aho hagwiriwe n’ibiza ndetse n’abari batuye.
Meya Nzabonimpa yavuze ko abari basanzwe bakodesha Leta yafashe icyemezo cyo kubafasha gukodesha mu gihe cy’amezi atatu ari imbere, ndetse guhera kuri 27 Gicurasi 2023 batangiye kuva mu nkambi.
Abagiye gucumbikirwa bagenerwa nibura 105.000 Frw kuri buri muryango nyuma yo gukora igenagaciro rusange bitewe n’uko ibiciro by’inzu muri Rubavu bihagaze akifashishwa mu gihe cy’amezi atatu.
Banahabwa kandi ibiribwa bizabafasha mu gihe cy’iminsi ya mbere bakigera muri iyo nzu bitewe n’umubare w’abagize umuryango. Kuri ubu imiryango 599 yamaze gufashwa yavuye mu nkambi.
Ikindi cyiciro ni icy’abantu bari batuye bagomba kubakirwa. Aba na bo bazabanza kuvanwa mu buzima bwo mu nkambi bakodesherezwe hanyuma bubakirwe hagendewe ku babaye cyane.
Nzabonimpa yagize ati “Ni byo aba baturage bose bahuriye ku cyita rusange ko bangirijwe n’ibiza ariko twemere ko batanganya ubushobozi. Hari uwaba yarangijwe n’amazi ya sebeya ariko akaba yarafite indi inzu ahandi. Uwo muntu ashobora kuganirizwa akanafashwa ariko uwihutirwa wa mbere ni wawundi washiriwe udafite ikintu na kimwe.”
Yavuze ko mu gihe kubakira aba baturage byatwara amezi ane kugera kuri atandatu abababye cyane ari bo bagomba guherwaho.







Ibitekerezo 0