00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Inkangu yahitanye abana babiri hakomeje gushakishwa abandi

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 28 April 2022 saa 12:13
Yasuwe :

Inkangu yaturutse ku ku musozi waridutse yagwiriye abana babiri, ubuyobozi bukaba butangaza ko bukomeje gushakisha imirambo y’ababa bagwiriwe n’uyu musozi bose. Ibi biza bikaba byabaye mu masaha ya saa mbiri z’igitondo mu Mudugudu wa Huye, Akagari ka Nyundo, Umurenge wa Nyundo, Akarere ka Rubavu.

Abo byemejwe ko bagwiriwe n’inkangu ni Uwiduhaye Clementine w’imyaka 5 na Bigengimana Cyprien w’imyaka umunani hari kandi abandi bivugwa ko bakomeje gushakishwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo mu Murenge wa Nyundo, Kagina Diogène, yatangaje ko hari abana babiri byemejwe ko bagwiriwe n’inkangu hakaba hakomeje gushakishwa abandi.

Ati “Hari abana babiri bari bikoreye ibisheke hakaba n’abandi babiri ababyeyi babo bagaragaza ko barimo gushakishwa na bo turimo gukeka ko bahitanywe n’iyo nkangu, ubu turimo kureba icyakorwa.”

Akomeza avuga ko nubwo nta mvura yaguye bakeka ko ari ubutaka bwabitse amazi mu mvura iheruka bwamanutse bugatera iyi nkangu yageze muri metero ziri hagati ya 300 na 500.

Mu turere twa Rubavu na Rutsiro mu mirenge yegereye ishyamba rya Gishwati n’umugezi wa Sebeya mu gihe cy’imvura hakunze kugaragara inkangu zituruka mu misozi itenguka igahitana abantu.

Inkangu yahitanye abana babiri mu Karere ka Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages