Abo byemejwe ko bagwiriwe n’inkangu ni Uwiduhaye Clementine w’imyaka 5 na Bigengimana Cyprien w’imyaka umunani hari kandi abandi bivugwa ko bakomeje gushakishwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo mu Murenge wa Nyundo, Kagina Diogène, yatangaje ko hari abana babiri byemejwe ko bagwiriwe n’inkangu hakaba hakomeje gushakishwa abandi.
Ati “Hari abana babiri bari bikoreye ibisheke hakaba n’abandi babiri ababyeyi babo bagaragaza ko barimo gushakishwa na bo turimo gukeka ko bahitanywe n’iyo nkangu, ubu turimo kureba icyakorwa.”
Akomeza avuga ko nubwo nta mvura yaguye bakeka ko ari ubutaka bwabitse amazi mu mvura iheruka bwamanutse bugatera iyi nkangu yageze muri metero ziri hagati ya 300 na 500.
Mu turere twa Rubavu na Rutsiro mu mirenge yegereye ishyamba rya Gishwati n’umugezi wa Sebeya mu gihe cy’imvura hakunze kugaragara inkangu zituruka mu misozi itenguka igahitana abantu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!