Abakora mu rwego rw’Ubutabera mu Rwanda n’abafatanyabikorwa, bateraniye mu mwihrero ku nshuro ya Kane, aho bivuga imyato batibagiwe no gufatanya kuvugutira umuti ibibazo bikigaragamo.
Kuwa Gatatu tariki ya 11 Gashyantare 2015, mu Karere ka Rubavu hateraniye umwiherero w’urwego rw’ubutabera wahuje abayobozi batandukanye bafite aho bahuriye n’ubutabera, hasuzumwa ikibazo cy’ubutabera.
Atangiza uyu mwiherero, Perezida w’Urukiko rw’ikirenga Sam Rugege yavuze ko hari byinshi byagezweho muri uru rwego.
Yagize ati « Muri iyi myaka ishize hashyizweho gahunda zitandukanye zirebana no gutanga ubutabera bwihuse kandi bunoze. Amategeko yaravuguruwe, hajyaho n’andi mashya hagamijwe kugabanya ibirararane by’imanza byari mu nkiko no mu bushinjacyaha. Hashyizweho kandi uburyo bwo gutanga serivisi zinoze kandi zihuse ku bagenerwa bikorwa bose b’inzego zigize Justice Sector.
Yakomeje avuga ko uburyo bwo guhana amakuru n’amadosiye hagati y’inzego zigize urwego rw’ubutabera hakoreshejwe ikoranabuhanga bwanogejwe.
Yongeyeho ati “Hari n’ibindi byinshi byagiye bikorwa, byaba mu bugenzacyaha, bu bushinjacyaha, mu rwego rw’imfungwa n’abagororwa n’ahandi. Urwego rw’Umuvunyi rutugezaho imanza zigaragaramo akarengane Urukiko rw’Ikirenga rukaba rwarenganura abarenganye. Abunzi bakomeje gukemura ibibazo bigabanya imanza mu nkiko n’ibindi byinshi.”
Ibi bikorwa byiyongereye kunoza inzego zitandukanye birimo imikorere y’inzego z’abunzi n’izindi.
Nyamara n’ubwo hari ibyagezweho, Rugege yavuze ko hakiri ibibazo bigomba gushakirwa umuti muri uyu mwiherero.
Yagize ati “N’ubwo tumaze gutera intambwe ishimishije, haracyari n’imbogamizi: Hari ikibazo cyo kutagira aho gukorera heza kandi hisanzuye; Kutagira ibikoresho bigezweho mu ikoranabuhanga byakwifashishwa n’abacamanza, abashinjacyaha mu guca imanza zinoze no gukora amadosiye neza, bikaba byanafasha n’abagenzacyaha mu gukora iperereza ryimbitse.”
Uretse ibi kandi hari ikibazo cy’amadosiye menshi mu nzego zitandukanye ugereranije n’umubare w’abakozi.
Yasabye abari aha bose gushakira umuti ibi bibazo agira ati “Ndibwira ko muri busesengure ibi bibazo n’ibindi bikibangamiye ubutabera bwacu, munafatanye gushaka ahava umuti, ndetse n’ingamba zo gukumira ibyatubuza kugera ku nshingano yacu y’ibanze, yo gutanga ubutabera bwihuse kandi bunoze. Hakenewe ingamba n’uburyo bwizewe kandi budahenze bwo gukemura ibi bibazo byose. Uyu ni umwanya mwiza wo kuziganiraho no kuzemeza.
Ambasaderi Valens Munyabagisha, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutekano mu gihugu yagaragaje ko hari ibyagezweho ariko hari n’ibindi bigikenewe gushyirwamo imbaraga.
Mu byagezweho ni uko imanza zaburanishijwe mu mwaka wa 2011-2012 zisaga ibihumbi 85 ziyongereyeho izisaga ibihumbi 19 mu mwaka wa 2013-2014, bivuze ko zageze ku kigero cya 158.3% mu mwaka wa 2013 - 2014.
Imanza zaburanishwaga mu Nkiko z’ibanze zigahindurirwa ibyemezo n’Urukiko rw’Ikirenga zaragabanutse ziva kuri 28% mu mwaka wa 2011-2012 zigera kuri 13.5% mu wa 2013-2014.
Abunzi nabo bafashije urwego rw’ubutabera bituma imanza ziba nke mu nkiko aho baburanishije imanza 36,441 zingana na 80.5% mu gihe izajuririwe ari 4594 zingana na 10.1%.
Gusa haracyari ibibazo birimo kuba ibirarane by’imanza bitaragabanutse nkuko byari byaramejwe ko zigomba kugabanuka ku kigero cya 40% ariko ngo biracyari 45%.
Umuhuzabikorwa w’Imiryango ya Loni mu Rwanda, Lamin Manneh yavuze ko ubutabera bwo mu Rwanda bwateye imbere ndetse no muri gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri(EDPRS II) urwego rw’ubutabera rwahawe agaciro.
Ariko ngo haracyari ikibazo cy’imanza zigitinda mu Nkiko nk’uko byagaragajwe na UNDP, asaba leta y’u Rwanda gukemura iki kibazo hirindwa ko gishobora kudindiza iterambere ry’abaturage.
Nyuma y’umwiherero wa 3 wabaye mu mwaka wa 2010 mu nzego z’ubutabera, manda zo gufata abantu 55 u Rwanda rwoherereje amahanga zarakurikiranywe, abantu 10 bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside boherezwa mu Rwanda batangira kuburanishwa.
Uyu mwiherero uhuje inzego z’ubutabera zirimo iz’ubugenzacyaha, ubushinjacyaha n’ubucamanaza, hari kandi komisiyo zitandukanye harimo iyo kurwanya Jenoside, iy’uburenganzira bwa muntu n’iy’ubumwe n’ubwiyunge.
Harimo za Minisiteri zitandukanye nk’iy’umutekano, iy’ubutegetsi bw’igihugu n’iy’imari n’igenamigambi, ukaba waranitabiriwe kandi n’imiryango mpuzamahanga itera inkunga u Rwanda.
Umwiherero nk’uyu waherukaga kubera i Rubavu ku nshuro ya gatatu mu mwaka wa 2010.
Nubwo hashize imyaka irenga ine ariko ngo hagiye habamo inama zitandukanye z’Urwego, abagize amatsinda atandukanye bagiye bahura kenshi. Umusaruro wagiye uva muri izo nama no muri ibyo biganiro inzego z’ubutabera zemera ko ushimishije kuko aho ubutabera bwari muri uwo mwaka atari ho bukiri.



















TANGA IGITEKEREZO